Bamwe mu Banyarwanda babaga muri Ukraine biganjemo abanyeshuri babashije guhunga intambara y’iki gihugu n’u Burusiya.
Mupenzi Fred uyoboye aba Banyarwanda yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika, aho yemeza ko ubu bari muri Warsaw, umurwa mukuru wa Pologne.
Mupenzi yagize ati: “Kugira ngo dufate icyemezo cyo guhunga ni uko mu ijoro ryo ku wa Gatanu, ahagana mu gitondo ni bwo barashe. Ubwo bafataga agace karimo inganda ni bwo Perezida yatangaje ko igihugu kigiye kurwana, bitakiri mu bintu by’ibiganiro. Ku munsi ukurikiyeho ni bwo batangiye kurasa, bavuga ko n’abaturage bemerewe kurwana. Icyo gihe ni bwo twafashe umwanzuro wo kuba dushaka inzira twacamo kugira ngo tutazahura n’ibibazo.”
Uyu munyeshuri wabaga mu mujyi wa Lviv yasobanuye ko bageze ku mupaka wa Pologne babyifashijemo. Ati: “Kuva mu duce buri wese abamo, turifasha, tugakoresha uburyo bw’imodoka. Ubu ngubu ibiciro biba biri no hejuru, ugasanga bamwe bafite ikibazo cy’amafaranga ariko bakihuriza hamwe, bagateranya kugeza ubwo baboneye ayo kwishyura umu taxi-man.”
Bakigera ku mupaka wa Ukraine na Pologne, Mupenzi avuga ko hari abakozi babiri Guverinoma y’u Rwanda yohereje bari gufasha Abanyarwanda kugera muri Warsaw nta mafaranga y’ingendo bishyuye.
Inkuru bifitanye isano https://www.bwiza.com/?U-Rwanda-ruri-gushaka-uko-rwacyura-Abanyarwanda-bari-muri-Ukraine
Mupenzi yasobanuye ko Abanyarwanda batarava muri Ukraine bose bahungiye mu mujyi wa Lviv utekanye kugeza ubu, na bo bakaba bateganya kujya muri Pologne mu gihe cya vuba.
Aba Banyarwanda bahawe iminsi 15 y’agateganyo yo kuba bari muri Pologne. Nyuma y’aho ni bwo bizamenyekana niba bazagumayo cyangwa bazataha mu Rwanda.


