Hari abapfa ibiryo no kudatera akabariro-Umuturage w’ i Gatsibo avuga ku ngo zirara zirwana

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage wo mu Mudugudu wa Gashenyi mu Kagari ka Nyamatete mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, batangaza ko imiryango imwe n’imwe isigaye irara irwana bapfa ibiryo no kuterekerana mu buriri ngo batera akabariro.

Aba baturage bavuga ko ikibazo cy’abagabo n’abagore barara barwana Abaturage kimaze gufata indi ntera muri aga gace kuko ingo nyinshi zirara zirwana.

Umwe muri aba baturage yatangarije FLASH TV ngo ” Iyi karitsiye yo ni danje. Aha mu Mududgudu wa Gashege hari umugore wa Silas, aho bapfa ibiryo no kumwerekera (gupfa akabariro). Umugore wa Miyeri na we ntashaka ko azamutera inda. Ni uguhora bafungishanya.”

Uyu muturage yatangaga igitekerezo mu masaa mbili z’ijoro, ubwo umugabo n’umugore bari barimo kurwana. Umugabo yavugaga ko umugore we warwanaga yambaye ubusa yamukubitaga, agahitamo gushakana n’undi mugore, akavuga ko uwo bahoranye yamuroze akaba atabyara.

Ibi umugore yabiteye utwatsi, avuga ko nta kibazo afitanye n’umugabo we. Umwana mukuru muri urwo rugo we yavuze ko yagiye kubona abona ababyeyi be rurambikanye. Ati ” Mama ngo yamukubise rimwe inshyi ebyiri.”

Abandi baturage bavuga ko iki kibazo kiri hose mu Murenge wa Rwimbogo.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mary Kantengwa yasabye abaturage kureka iyi migirire.nYavuze ko ” Bisaba kwegera ingo zibanye nabi zikigishwa.”

Ubuyobozi buravuga ko ibibazo nk’ibi bikunda kugaragara mu bice bimwe na bimwe ariko bakomeje gukora ubujyanama mu miryango kugira ngo bihagarare.

Aba baturage barasaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cy’ubuharike n’ubusinzi muri aka gace kuko biri guteza umutekano mucye n’amakimbirane mu miryango.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *