Mu rubanza rwa Rtd. Major Habib Mudathiru na bagenzi be baregwa kuba bari abayoboke b’ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, hari abanyamahanga basabye guhabwa ubuhungiro mu Rwanda. Aba banyamahanga ni Umurundi n’undi ukomoka muri Uganda. Bavuze ko bijejwe imirimo nyuma bakisanga binjijwe mu gisirikare kirwanya u Rwanda. Basabye imbabazi z’ibyo bagiyemo batabizi ndetse basaba ko bahabwa ubuhungiro mu Rwanda mu gihe baba bagabanyirijwe ibihano. Ukomoka mu Burundi we yavuze ko abamuhatiye kujya mu ishyamba bamugirira nabi mu gihe yaba asubiye mu gihugu cye. Lt Col Bernard Rugamba ukuriye inteko iruburanisha yavuze ko apfundikiye imirimo yose y’iburanisha. Itangazwa ry’icyemezo cy’urukiko ryo ryashyizwe ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa mbere umwaka utaha. Uru rubanza rwitiriwe urw’abayoboke ba RNC rubaye rumwe mu zihuse cyane kandi rwarimo abaregwa benshi. Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo aba 32 bagejejwe bwa mbere mu rukiko nyuma yo gufatirwa ku butaka bwa Congo. Kugeza ubu ariko uburyo bagejejwe mu Rwanda bwo ntiburasobanurwa n’ubwo ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya gisirikare bibangamiye igihugu.


