Covid-19 iri mu nzira zo gucika nk’ibicurane abantu basanzwe bamenyereye, nk’uko bivugwa n’abahanga babiri, abarimu bo kuri kaminuza ya Oxford, Sir John Bell na Dame Sarah Gilbert. Aba ari nabo bavumbuye urikingo rwa Oxford-AstraZeneca, bavuga ko bishoboka ko ibyo batangaje bishobora kutumvikana kuri benshi bitewe n’uburyo Coroanavirus yazengereje Isi, gusa ngo ni uko bimeze. Ibiza byagiye byibasira Isi mu gihe cyahise, byerakanye ko byaduka mu nkundura (Wave). Inkundura za mbere ziba zikomeye cyane, abantu abakarwara bakaremba gusa ngo nyuma virusi igenda igabanya ubukana. Ibi ntibivuze ko virusi iba yazimye burundu, ahubwo ni uko ubudahangarwa abantu bubaka mu mubiri, bugera aho bugabanya uburemere bw’ingaruka. Ubukana bwo kurwara biturutse kuri iyo virusi bugenda bugabanuka cyane n’ubwo abantu bakomeza kugenda bongera kwandura kenshi. Ubu bushakashatsi buvuga ko inkingo zakozwe abantu bahawe, zibaha ubushobozi mu mubiri wabo ubushobozi bwo kwirwanira, zikawigisha kumenya uko wahangana na virusi. Imbaraga z’urukingo zishobora kugenda zigabanuka uko igihe gishira ariko zikomeza kugira ubuabasha bukomeye bihagije kugira ngo burinde umurwayi kuremba. Ibi bivuze ko mu minsi iri imbere, n’ubwo kwandura bizajya bibaho kenshi, kurwara byo bishobora kudakomera cyane ku bantu benshi. Ubu bushakashatsi buvuga ko abageze mu zabukuru n’abafite umubiri ufite intege nke, bazakomeza kuba bari mu byago byinshi byo kuzahazwa na Coronavirus, ingingo ituma bashobora kuzongera gukingirwa mu minsi iri imbere. Ibi kandi ntibivuze ko nta muntu uzongera kwicwa na Coronavirus ndetse n’ibicurane bikaze mu gihe gikonja cyane (hiver/winter). Ikibazo gikomeye ni ukumenya ni ryari Coronavirus izaba yabaye nk’isanzwe mu bantu nk’ibicurane.


