Hari abasirikare ba LONI batwitse ingofero zabo kubera isoni ubwo bavaga mu Rwanda jenoside irimbanyije — Hon. Gray

Sangiza iyi nkuru

Sinabona amagambo yo gusobanura uko bimera kubona igihugu gishiramo abaturage bacyo, igice kimwe kishwe ikindi cyahunze. Ariko nshobora kuvuga ko icyasigaye ari ikintu cyakozwe n’ikibi hariya iminsi mikeya mbere ,” uyu ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ecosse, Iain Gray wageze mu Rwanda nyuma ya jenoside.

Biravugwa ko mu cyumba kiberamo impaka cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Ecosse kuri uyu wa Kane hari ituze ryinshi ubwo abadepite bari bateze amatwi bitonze Iain Gray, wasuye u Rwanda mu myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikarangira abantu basaga miliyoni bahasize ubuzima.

Hari mu gikorwa cyo kwibuka kuzirikana ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Mu ijambo ryuzuye amarangamutima rya Gray, ryanatumye ngo agera aho yenda kurira, yavuze ko na n’ubu atewe isoni no kuba hatarabayeho gutabara ngo jenoside ihagarikwe.

Uyu mugabo wabaye umuyobozi muri OXFAM, yamaze igihe akora mu bikorwa by’ubutabazi n’itsinda bakoranaga mu burasirazuba bwa Zaire, mbere yo kujya mu Rwanda. Kuri uyu wa Kane, itariki 02 Gicurasi, yabwiye abadepite bagenzi be ko u Rwanda ruri mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “ Ubugizi bwa nabi bukabije bwakozwe n’igisirikare, n’Interahamwe z’Abahutu, ariko n’abaturage bica abandi, abaturanyi bica abaturanyi .” Yongeyeho ko ubwicanyi bwinshi kandi bwakoreshejwe imipanga.

OXFAM yasabye gutabara ariko bitanga ubusa

Bwana Grey akomeza avuga ko ubwo yakoranaga na OXFAM bakoze ubukangurambaga ngo Umuryango Mpuzamahanga utabare. Ati: “ Baranze. Loni yari ifite abashinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda, komanda wabo, Gen. Dallaire yabwiye abamukuriye muri fax ya jenoside ko jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo gutegurwa .”

Yakomeje agira ati: “ Loni yari yabwiwe kurinda abanyamahanga nta gutabara mu bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, kandi ingabo za Loni nyinshi zaracyuwe. Bivugwa ko batwitse berets zabo z’ubururu kubera isoni ubwo bahavaga .”

Yakomeje avuga ko nawe n’ubu acyotswa n’ikimwaro. Ati: “ Na n’uyu munsi ntwikwa n’ikimwaro ko Ubwami bwishyize hamwe (UK) butatabaye gisirikare muri jenoside kandi kuvuga ko jenoside idashobora kongera kuba si ukuri .”

Ati: “ Twarayiretse iraba mu Rwanda, twarayiretse iraba umwaka nyuma yahoo muri Srebrnica muri Bosnia .” Yongeyeho ko aho kwicuza jenoside zabanje barebera, bakwiye kwibaza ahubwo jenoside ziri kuba uyu munsi baziteye umugongo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga scotsman.com ikomeza ivuga.

Jenoside zirangirana n’imipanga n’ubwicanyi, ariko ntabwo ariko itangira. Itangirana amagambo y’urwango. Kubonwa nk’ikibazo n’abahezanguni b’Abahutu kw’Abatutsi kwari kwaratangiye kera ,” uyu ni Gray ukomeza avuga ko iri ari isomo bakwiye kwiga.

Ati: “ Ntidushobora, ntitugomba, ntituzihanganira imvugo ibiba urwango, kugira abantu inyamanswa ahantu hose ukundi. Ahari icyo gihe tuzagira uburenganzira bwo kuvuga ngo ‘Ntibikabe ukundi’ .”

106633600 indy ref statement1

Yakomeje aha Abanyarwanda ubutumwa

Ubutumwa bwacu ku baturage b’u Rwanda …Twarabatereranye mu 1994, ariko mufite kwifatanya namwe kwacu, amasengesho yacu n’urukundo rwacu ubu mu minsi yanyu 100 y’icyunamo kandi tuzagerageza kurushaho gukora neza ahazaza .”

Bwana Gray ariko ashima ibyo u Rwanda rwakoze mu kwivura ubwarwo kuri ubu icyizere cy’ubuzima kikaba cyarazamutse kikagera ku myaka 67 n’ubukungu buzamuka byibuze ku rugero rwa 7,5%.

Dr Callum Henderson, ambasaderi w’icyubahiro w’u Rwanda muri Ecosse, yashimye iki kiganiro cyatanzwe na Gray avuga ko gisobanuye byinshi mu rugendo u Rwanda rukomeje rwo gukira ibikomere bya jenoside.

Yagize ati: “ Nyuma y’imyaka 25 haracyari benshi bagifite ibikomere by’ihungabana no kubura ababo. Uruhare rw’inteko ishinga amategeko muri iki kiganiro kishimiwe cyane n’Abanyarwanda muri Ecosse n’abaturage b’u Rwanda .”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *