Hari abatishimiye indirimbo Bruce Melodie asingizamo u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2020, umuhanzi Shima Charles yashyize hanze indirimbo isingiza u Rwanda yitwa ‘24’ yafatanyije na Bruce Melodie. Gusa bitewe n’uburyo bw’imiririmbire Melodie yari amenyerewemo, hari abatashimishijwe n’iyi ndirimbo.

Ni indirimbo uyu muhanzi agizemo uruhare nyuma yo kunengwa bikomeye, ashinjwa gukora injyana y’ibishegu; imwe abantu bita ko ikururira abayumva mu irari ry’ubusambanyi.

Muri iyi dirimbo ‘24’ Bruce Melodie yumvikanamo aririmba ati: “Nta na hamwe nageze haruta iwacu. Nagenze henshi, amahanga menshi, ibihugu n’ibihugu byo ku Isi yose. […]”

Mu magambo ya Bruce Melodie ari muri iyi ndirimbo, yakomeje agira ati: “Imyaka isaha 24 ngarutse home. Nimureke nicinyire akadiho ziravumera i Rwanda naranyuzwe. Ishema ryacu ni ugukunda igihugu cyiza nk’iki twarazwe, igihugu cyacu ni umutungo, ni bwo butunzi butagereranywa.”

Uwitwa Nkurunziza Richard watangaga igitekerezo kuri iyi ndirimbo agicishije ku rubuga rwa Twitter, yabwiye Bruce Melodie ati: “Warutangiye gutera umbe muri music haburaga gato ngo cyaane ngo utangire gutumbagira

Kandi twarakwizeye ariko ndabona uri nyamujya iyo bijyiye ubwo byatangiye nyine ugiye kurangira”

Undi witwa Tuyishimire Yves yagize ati: “Nukuri rwose Melodie ibi bintu wihaye ushatse wabireka peee, ahubwo dushakire umuzigo wundi mo mr si watumenyereje”

Uwiyise iam Ababha yabwiye Bruce Melodie ati: “Ubu ndi wakunzwe kuko wagerageje kuba woe Gs nugerageza kuba uko abantu babishaka bizagucyereza so keep your identity”

Undi wiyise Pour Boire yabwiye Bruce Melodie ati: “Ubwo nisangiye Davis D ndabona wowe ubaye underground pe, iyi njyana ntayo ushoboye rwose, dukumbuye sosiso n’ibitoki bro, kwanza reka njye gucharginga phone nkureke urantengushy”

Dreams 25 we yabwiye Bruce Melodie ko ingingo yaririmbye ari nziza, gusa yizere ko agiye kugaruka mu njyana asanzwe aririmbamo. Yagize ati: “Indirimbo ni nziza bitewe na theme gusa nizereko kari agaciyemo! We can’y handle this mn! Release hits hits hits uve muri ayo wana”

Gusa n’ubwo bigaragara ko hari benshi banenze Bruce Melodie, hari abandi benshi bamushimiye impinduka yazanye mu miririmbire ndetse no kugira uruhare mu ndirimbo nk’iyi barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Oliver Nduhungirehe.

Olivier Nduhungirehe mu butumwa yanditse mu rurimi rw’Icyongereza, twasobanuye mu Kinyarwanda, yagize ati: “Urakoze Bruce. Umuziki mwiza, amagambo meza ndetse n’ijwi ryiza. Uhora ku isonga!”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *