Hari abayobozi biyemeza guterura ibyo badashoboye- Ingabire Immaculée

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Transparence International Rwanda ,Ingabire Marie Immaculée avuga ko mu Rwanda hari abayobozi bahiga ibyo bazageraho mu zina ry’abaturage batitaye ku buzima bwabo akenshi ugasanga babahoza mu nzira aho gukemura ibibazo byabo.
Ingabire agaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo 2015-2016 yavuze ko usanga abayobozi barebera imihigo mu mibare aho kurebera ku buzima bw’abaturage bayoboye aho atanga urugero rwa gahunda y’uburezi kuri bose ati’’ Meya akemera ko ababyeyi bazabasha kugaburira abana ku ishuri, kandi 30 % barya rimwe, kandi uwo mwana no mu rugo atari kurya’’
Akomeza avuga ko ku bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe mu rwego rwo kuzamura imibare hari igihe usanga abaturage bose bashyizwe mu cya Gatatu ati’’ Kuzamura imibare y’ubudehe, bose mu cyiciro cya 3. Bugacya bakabura mitiweli y’umuryango, bakarwara ntibavuzwe ntibakore, ntibatere imbere’’
Mu kiganiro ‘Isesenguramakuru’ cyatambutse kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe,2017 ,Ingabire yashimangiye ko abayobozi batabeshya ababakuriye ahubwo aribyo baba bashoboye ati’’ Barabeshya ababakuriye, kandi ibyo babeshya ni ibyo bari bashoboye’’
Akomeza avuga ko hari abumva imihigo nabi babikora mu mibare aho kureba ubuzima bw’abaturage ndetse ko ntacyahindutse aho usanga umuturage yashyizwe mu cyiciro cya 3 kandi akorera 1000 ku cyumweru ati’’ Wabaza Meya ngo niyandike ajurira, ukabona ½ bose barajurira’
Ingabire asanga kuba ibi bibaho ari ukuba abayobozi ibintu batabigira ibyabo no kudasobanura inyungu babifitemo ati’’ Za byavuye hejuru sinzi aho ariho. Iyo bavuga ngo bavuze ngo, nawe uba utabyemera’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yongeraho kandi ko hari abayobozi bahora muri uzagaruke kuko nta gisubizo bafite ati’’ Akaguhoza mu nzira. Ntibaganira n’abaturage ngo bafatire hamwe gahunda yo kugerageza. Ntarugendo shuri ngo barebe aho byakunze’’
Ibibazo by’ibyiciro by’ubudehe abaturage bakaba barakunze kugaragaza ko batabyishimiye ndetse hari n’aho byigeze kuvugwa ko bakwa ruswa yiswe ‘Akantu’kugira ngo bashyirwe mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri by’ubudehe.
Ku bijyanye no kugaburira abana ku mashuri iyi gahunda ikaba yaragiye biguru ntege hari naho abanyeshuri bigeze gushinjwa gucukura ibijumba by’abaturage.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *