Mu gihe ishyaka Democratic Green Party of Rwanda risaba ko hagira ibivugururwa mu mategeko agenga amashyaka ya politiki bitaba ibyo rikavuga ko ritazitabira amatora ya perezida ateganyijwe mu 2017, andi mashyaka yo arasanga ayo mategeko ntacyo ayabangamiyeho.
Amwe mu mategeko Green Party isaba ko yasubirwamo harimo iriteganya ko guverinoma iha amashyaka inkunga yo kwiyamamaza nyuma yo gutsinda amatora n’amajwi byibuze 5% aho kuyayiha mbere, iribuza itangazamakuru gutangaza ibyavuye mu matora ku biro by’amatora, n’iribuza amashyaka ya politiki kwakira inkunga ziturutse mu miryango mpuzamahanga.

Green party ivuga ko ibi bidahindutse itazitabira amatora ya perezida ateganyijwe umwaka utaha, kandi ko igihombo kiri muri iki cyemezo ari gito ugereranyije n’ibyo ryahomba riyitabiriye kandi ngo atujuje ibyangombwa.
Ku rundi ruhande ariko amwe mu mashyaka asigaye nka PSD, ryatangarije KFM dukesha iyi nkuru ko aya mategeko ntacyo aritwaye uretse ko hari n’atarabitekerezaho.
Bamwe mu basesenguzi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, basanga kutitabira amatora byahombya uwafashe icyemezo cyo kutayitabira kuruta uko cyahombya uwanze kumuha ibyo asaba, aho bemeza ko kidashobora guhindura byinshi muri demokarasi.
Gusa, Umunyamabanga wa Green party, Jean Claude Ntezimana yavuze ko kwitabira ariya matora ibyo basaba bidahindutse byahombya iri shyaka byinshi kurusha kutayitabira.
Green Party ikomeza ivuga ko ibyo iharanira byafasha amashyaka menshi mu buryo bungana, aho yabwiye The East African ko bishoboka ko haba hari n’andi mashyaka abibona nkabo ariko adatinyuka kubivuga kubera ko mu matora aba yifatanyije n’ishyaka rya FPR riri ku butegetsi.
Ku ruhande rwayo ariko, amwe mu mashyaka ya politiki yo mu Rwanda agaragara nk’atabikeneye, mu gihe ayandi yo ngo ataranabitekerezaho.

Umuyobozi w’ishyaka PSD, Dr. Vincent Biruta we avuga ko nta mpinduka babona zikwiye mu mategeko ishyaka Green Party risaba ko avugururwa. Mu butumwa bugufi yoherereje KFM, Dr Biruta yavuze ko nka PSD bemera ko ibyo amategeko y’igihugu ateganya bifite ishingiro.
Ku ruhande rw’ishyaka PDC, bo ngo ntabwo barabitekerezaho, aho Agnes Mukabaranga uyobora iri shyaka yatangaje ko ibikubiye mu byo Green Party isaba ko bihinduka PDC yabigizemo uruhare bityo gusaba ko bihinduka bikaba byasaba ubuyobozi bwayo kubanza kongera kwicara bakareba niba ari ngombwa kandi ngo ibi ntibirakorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


