Hari gutekerezwa uko ibagiro rya Rugano Meat Supply ryakwimurwa

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) yatangaje ko hari gutekerezwa uko ibagiro rya Rugano Meat Suply riherereye mu karere ka Gasabo ryakwimurwa nyuma y’uko abaturage barisatiriye cyane.

Ibi byatangajwe na minisitiri wa MINICOM, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ubwo yasobanuriraga Abadepite icyo minisiteri ayobora iri gukora mu gukemura ibibazo bitandukanye ubugenzuzi bwerekanye ko byugarije amwe mu mabagiro yo mu Rwanda.

Muri ibyo bibazo byagaragajwe n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) harimo ko amenshi mu mabagiro yo mu Rwanda atujuje ibisabwa by’umwihariko hakaba hari amabagiro yubatswe ahantu hegereye ahatuwe n’abaturage ku buryo bitera impungenge ko bishobora kubagiraho ingaruka z’ubuzima.

Minisitiri Dr Ngabitsinze yasobanuye ko impamvu nyamukuru yatumye amabagiro yisanga muri urwo ruhuri rw’ibibazo ari uko amabwiriza agena uko ibagiro ry’ubakwa, aho ryubakwa ndetse n’ibyangombwa rigomba kugira yashyizweho amenshi mu mabagiro yaramaze kubakwa.

Ati “Mbere ya 2010 amabagiro yari yarashyizweho muri buri komine ndetse hakanabaho uburyo Leta yayafashaga kubona abaviterineri bapima inyama. Hari amabagiro menshi rero yubatswe kugira ngo akemure ikibazo cyari kiriho ariko nanone ntiyagenderaga ku mabwiriza yanditse ngo abantu bamenye aho yagombaga kuba ari ndetse n’icyo yagombaga kuba afite ndetse n’ibijyanye n’ubuziranenge muri rusange.”

MINICOM ivuga ko uko kutagira amabwiriza byagiye bituma hari n’aho abantu ubwabo ari bo bishyiraga amabagiro bakajya guturana nayo, atanga urugero rw’uruganda rwa Rugano Meat Supply rwubatswe muri 2010 kugeza 2014 none kuri ubu hakaba hari kurebwa uko rwakwimurwa.

Dr Ngabitsinze ati “Abaturage bagiye bayisanga kugeza uyu munsi uko twayibonye ituranye n’abaturage. Ingamba ubwo ni ukureba niba iryo bagiro rizimuka, turimo turabirebaho kuko kwimura abantu byo bishobora no guhenda kurenza kwimura ibagiro ubwaryo ariko icyabiteye ni uko abantu bagiye basatira ibagiro kuko nta gishushanyo mbonera cyabaga gihari.”

MINICOM ikavuga ko yirinze guhita ifunga amabagiro yose atujuje ibisabwa ahubwo ihitamo gushyiraho uburyo bwo korohereza ayo mabagiro kugenda akemura ibibazo afite buhoro buhoro mu gihe cyagenywe, minisitiri ati“Amabagiro dufite atubahirije amabwiriza turamutse tubabwiye ko twayafunga, twateza ikindi kibazo nacyo twagaruka aha ngaha gusobanurira abanyarwanda.”

Minisitiri wa MINICOM yavuze ko ibintu bijyanye n’inyama bahisemo kubikorana ubushishozi cyane kuko ngo “Byagaragaye ko uretse ubushobozi bukeye ariko abanyarwanda nyuma y’ibishyimbo bakunda inyama, buriya ibishyimbo abanyarwanda barya ibiro 32 ku mwaka ariko nziko umunyarwanda abonye amafaranga yarya inshuro nyinshi ibyo ngibyo (Inyama).”

Kugeza ubu amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda muri Gicurasi 2022 mu rwego rwo kwirinda ko hagira abaturage baturana n’ibagiro, hashyizweho ko byibura abatuye hafi bakwiye kuba bari muri metero 300 uvuye ku ibagiro rinini ndetse na metero 200 ku ibagiro riciriritse ndetse na metero 100 ku ibagiro ritoya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *