Abayobozi muri guverinoma bava mu myanya yabo babonye indi mirimo mishya hari ibyo bagenerwaga batazongera kubona nk’uko bigaragara mu itegeko ngenga rishyiraho ibigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu. Ibi bije nyuma y’aho abagize Sena batoreye Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga n° 05/2012/OL ryo ku wa 03/09/2012 rishyiraho ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu.
Kuwa 19 Ukuboza 2016, nibwo Mu Nteko Rusange y’igihembwe kidasanzwe ya Sena yateranye iyobowe na Perezida wa Sena, Nyakubahwa Makuza Bernard, Abasenateri batora Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga n° 05/2012/OL ryo ku wa 03/09/2012 rishyiraho ibigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu.
Asobanura ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nyakubahwa Uwizeye Judith yabwiye Abasenateri ko kuba itegeko ryari risanzwe riteganya ibihe birebire cyangwa bitandukanye abari Abayobozi Bakuru bagenerwamo imishahara n’ibindi babonaga bari mu kazi nyuma yo kukavamo, usanga bidafasha mu kubungabunga umutungo wa Leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko hari bimwe mu byo Abayobozi Bakuru bavuye mu mirimo bakomeza kugenerwa usanga imiterere yabyo ijyana n’akazi, bityo bikaba bigaragara ko atari ngombwa kubiha Umuyobozi utakiri mu kazi ari nacyo cyatumye hatekerezwa uburyo iri tegeko ryavugururwa.
Urugero Minisitiri Uwizeye yatanze ni amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi, amafaranga y’itumanaho mu rwego rw’akazi, imodoka za Leta na serivisi z’umutekano.
Minisitiri Uwizeye yavuze ko iri tegeko ngenga rishya riteganya ko umunyapolitiki Mukuru w’Igihugu uri mu cyiciro cya kabiri ucyuye igihe atavanyweho icyizere nta n’icyaha cyerekeye imirimo yari ashinzwe kimuhama, akomeza guhabwa ibyo yagenerwaga byose mu gihe cy’amezi atandatu ariko yahabwa undi murimo na Leta cyangwa akabona umurimo mu nzego z’abikorera muri icyo gihe cy’amezi atandatu umushahara n’ibindi yagenerwaga bihagarara.
Ku bireba umunyapolitiki uri mu cyiciro cya gatatu n’icya kane, iri tegeko ngenga riteganya ko iyo avuye mu mirimo ye atavanyweho icyizere cyangwa adahamwe n’icyaha cyerekeranye n’imirimo ashinzwe, akomeza guhabwa buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu ibyo yagenerwaga ariko hatarimo amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi, amafaranga y’itumanaho mu rwego rw’akazi ndetse n’uburinzi.
Nyuma yo kubaza ibibazo bitandukanye no guhabwa ibisubizo ku mushinga w’iri tegeko ngenga, Abasenateri bemeje ishingiro ryawo ndetse bahita banatora iri tegeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inteko Rusange ya Sena yanemeje abayobozi bakuru nyuma yo kwakira raporo ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere Myiza ijyanye no gusuzuma imyirondoro yabo ndetse n’ikiganiro yagiranye n’abasabiwe kwemeza mu myanya itandukanye n’inama y’Abaminisitiri.
Abayobozi bemejwe na Sena ni Bwana Muhumuza Richard, wemejwe nk’Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Bwana Mutangana Jean Bosco wemejwe nk’ Umushinjacyaha Mukuru na Madamu Mutoro Antonia, wemejwe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


