20251212_182840_copy_1000x880

Hari icyizere cy’uko mu matora ataha tuzabona amajwi ahagije: Hon. Mugisha wa Green Party

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), rivuga ko inama zikomatanyije n’amahugurwa bumaze igihe bukorera hirya no hino mu gihugu zabuhaye icyizere cy’uko ririya shyaka rizabona amajwi ahagije ndetse rigatsindira imyanya myinshi mu matora yo muri 2029.

Byatangajwe na Komiseri Mukuru muri iri shyaka, Hon. Mugisha Alexis, ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza yafunguraga inama ikomatanyije n’amahugurwa yitabiriwe n’abarwanashyaka bo mu turere twa Gasabo na Nyarugenge.

Muri izo nama, abarwanashyaka bibukijwe inshingano zabo mu kubaka ishyaka mu nzego zose z’igihugu, banasobanurirwa birambuye amahame y’ishyaka n’ingengabitekerezo yaryo, kugira ngo bose bajye babasha kuyisobanura mu buryo bumwe.

Batsinda Juliet ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho, yahuguye abarwanashyaka ku buryo bagomba kujya bakoresha imbuga nkoranyambaga mu nyungu z’ishyaka no “kwirinda kugwa mu mutego w’abantu baba hanze y’igihugu baba barwanya igihugu bandika ibintu bibi, no kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyadusubiza mu mateka, na cyane ko igihugu cyacu cyaturutse ahantu habi cyane.”

Hari icyizere cy’amajwi menshi mu matora ataha!

Mu kiganiro Hon. Mugisha yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko inama n’amahugurwa Green Party imaze igihe ikorera hirya no hino mu gihugu biyiha icyizere cyo kuzabona amajwi ahagije mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe muri 2029.

Yagize ati: “Ishyaka ryacu kuba rikomeje kwegera abarwanashyaka ryacu ari na ko barushaho kurikunda, bikaba biduha icyizere cy’uko mu matora yandi azakurikiraho tuzabona amajwi ahagije. Uko abantu barikunda ni ko bagenda barisobanurira abandi n’abarwanashyaka bakiyongera, ku buryo rwose twumva ari ibintu bikomeje kutuzanira umusaruro nk’uwo twari twiteze mu rwego rwa Politiki.”

Kuri ubu nyuma yo gukorana inama n’abarwanashyaka bo mu turere twa Gasabo na Nyarugenge, Green Party isigaje kujya guhura n’abo mu turere twa Huye na Nyamagabe ikaba ihetuye igihugu cyose.

Hon. Mugisha Alexis yavuze ko nk’ubuyobozi bishimira ko mu turere twose bakoreyemo ibikorwa kuva muri Gashyantare uyu mwaka, abarwanashyaka babasha gusobanukirwa umumaro w’ishyaka n’icyo rikorera Abanyarwanda, ndetse no kuba ishyaka ryaragiye ryunguka abayobozi kuva ku rwego rw’umurenge ndetse hamwe na hamwe rikunguka n’ibiro ku rwego rw’akarere.

Yunzemo ati: “Ikindi gikomeye mu rwego rwa Politike ni uko bamwe mu bashidikanyaga, mu bari bafite amakuru ameze nk’impuha ku bijyanye n’imigabo n’imigambi y’ishyaka, ku bijyanye n’ingengabitekerezo y’ishyaka ryacu, ku bijyanye n’ibyo ishyaka ryagezeho, ibyo riteganya gukorera Abanyarwanda, mu mahugurwa ndetse n’inama twakoranye uko tugenda tuzenguruka mu turere twose, abantu barasobanukiwe, barishima, rwose bumva ko icyo bari barayobotse bagisobanukiwe.”

Mugisha yavuze ko usibye amajwi, Green Party inizeye kunguka umubare munini w’abarwanashyaka bashya ndetse no kuzatsindira imyanya myinshi mu nzego zifata ibyemezo mu gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *