Umunyamakuru Manirakiza Theogene wa Ukwezi Media Group yabwiye urukiko ko hari imiryango mpuzamahanga ishaka kumwoherereza abanyamategeko kugira ngo bamwunganire mu rubanza rwe.
Tariki ya 11 Ukwakira 2023 ni bwo Ubugenzacyaha bwatangaje ko bwataye muri yombi uyu munyamakuru, nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira ruswa yāamafaranga yāu Rwanda ibihumbi 500 kugira ngo adatangaza inkuru.
Mu rukiko rwāibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023, ubwo Manirakiza yaburanaga ifungwa nāifungurwa ryāagateganyo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyaha akurikiranweho cyahinduriwe inyito, kiba icyo āgukangisha gusebanyaā.
Manirakiza yasobanuriye urukiko ko atigeze yakira ruswa, ahubwo ko yari afitanye amasezerano nāumushoramari Nzizera Aimable yo kurinda kampani ye binyuze mu itangazamakuru, kandi ko ku masezerano yanditse bagiranye, yari yaremeye kumwishyura amafaranga yāu Rwanda miliyoni 2 ku mwaka.
Icyaha cyo gukangisha gusebanya yagihakanye, asobanura ko, nkāumuntu wari ufitanye amasezerano yo kurinda isura ya kampani ya Nzizera, amakuru yose amureba yabonaga, yabanzaga kuyamwoherereza āmu gikariā, akamubaza niba ayatangaje ntacyo byaba bitwaye. Arahamya ko iki kirego cyahimbwe hagamijwe inyungu yāumuntu ku giti cye.
Manirakiza yabwiye urukiko ko ifungwa rye rishobora kugaragaza nabi isura yāigihugu kuko hari imiryango mpuzamahanga ihamya ko azira umwuga wāitangazamakuru akora, kandi ngo imaze kumwoherereza abanyamategeko bagera kuri batanu bamugezeho, bamusaba ko bamwunganira.
Uyu munyamakuru yavuze ko abaye afunguwe, iyi miryango itabona aho ihera ivuga ko uburenganzira bwe nkāumunyamakuru bugeramiwe, cyane ko na we ubwe ahamya ko icyaha ashinjwa atigeze agikora.
Umuryango mpuzamahanga wāabanditsi, PEN International, ni wo wagaragaje byeruye ko wamagana ifungwa rya Manirakiza, unaboneraho gusaba ko afungurwa byihuse. Hari tariki ya 13 Ukwakira 2023, ugira uti: āPEN irasaba u Rwanda gufungura byihuse umunyamakuru Manirakiza Theogene ufungiwe ibyaha bya ruswa bisa nāibihimbano.”
Uyu muryango wakomeje ugira uti: āPEN itekereza ko ifungwa rya Theogene rifitanye isano no kuba yaranze gukura kuri YouTube videwo zigaragaza ikibazo cyāumutungo wari warafashwe mubinyuranyije nāamategeko nāumuntu ukomeye no kuba yaranze ruswa yāuvugwa ko yamusabye kudatangaza inkuru. Itangazamakuru si icyaha kandi ubuyobozi bwāu Rwanda bugomba kubahiriza, bukanarinda uburenganzira bwāabanyamakuru kugira ngo bakore akazi kabo.ā
Ubushinjacyaha bwabwiwe urukiko ko hari impamvu zikomeye zituma bushinja Manirakiza icyaha cyo gukangisha gusebanya. Bwaboneyeho gusaba ko yafungwa iminsi 30 yāagateganyo mu gihe ategereje kuburana urubanza mu mizi.
Umwanzuro wāuru rubanza rwāifungwa nāifungurwa ryāagateganyo rya Manirakiza uramenyekana kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023, saa cyenda zāigicamunsi, nihatagira igihinduka.


