Kuri uyu wa Kane, itariki 26 Ukwakira, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yatangaje ko atazatera igihugu icyo ari cyo cyose, mu magambo agamije guhosha impungenge z’ibihugu by’ibituranyi z’uko ashobora gukoresha ingufu kugira ngo agere ku cyambu cyo ku nyanja.
Ku itariki ya 13 Ukwakira, Abiy yabwiye itangazamakuru rya Leta ko Ethiopia igomba kwemeza icyo yise uburenganzira bw’igihugu bwo kugera ku Nyanja Itukura bishoboka cyane binyuze mu nzira z’amahoro, ariko bituma hazamuka umwuka mubi hagati ya za guverinoma z’akarere ndetse n’ikibazo cy’amakimbirane mashya mu Ihembe rya Afurika.
Igihugu cya Eritrea gikora ku nyanja cyabonye ubwigenge nyuma yo kwiyomora kuri Ethiyopia mu 1993 nyuma y’intambara ndende hagati y’abaturage, cyavuze ko ibiherutse gutangwa na Abiy Ahmed ku nyanja itukura ari “ukurengera” kinasaba impande bireba kwirinda kugishotora kitavuze Abiy Ahmed mu mazina.
Ibihugu byombi rero byaje kurunda ingabo hafi y’umupaka bihuriyeho, nk’uko abadipolomate n’imiryango y’ubutabazi izi iby’iki kibazo babitangaza, bituma havuka impungenge z’indi ntambara mu karere nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.
Kuri uyu wa Kane, Abiy yabwiye abasirikare ibihumbi n’ibihumbi bateraniye mu murwa mukuru, Addis Abeba, kwizihiza Umunsi w’Ingabo ati: “Ethiopia ntabwo yigeze itera igihugu icyo ari cyo cyose kandi ubu Ethiopia ntabwo ifite umugambi wo gutera igihugu icyo ari cyo cyose.”
Abiy yavuze ko Ethiopia itazakurikirana inyungu zayo “ku ngufu”, kandi ko “itazakurura imbarutso ku bavandimwe bayo.”
Eritrea ariko biravugwa ko yohereje ingabo mu mujyi wa Bure, ku mupaka n’akarere ka Afar ko muri Ethiopia, mu gihe Ethiopia na yo yimuye ingabo izerekeza kuri uwo mupaka, nk’uko abadipolomate babiri n’umwe mu bakora mu muryango w’ubutabazi yabitangaje.


