Hari na benshi bavugaga ngo n’umwaka ntabwo azawumara_Kazungu Claver wasezerewe na APR FC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR yamaze gutandukana n’umunyamakuru wa Radio 10, Kazungu Claver, wari umaze imyaka itanu ayibereye umuvugizi.

Kazungu yemeje aya makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, avuga ko akigera muri iriya kipe hari abamucaga intege bavuga ko nta n’umwaka azayimaramo.

Yagize ati: “Guhera uyu munsi si nkiri umuvugizi wa APR FC, reka mbivuge wenda hatagira numbaza amakuru, ndabashimira ku myaka itanu twari tumaranye, byari byiza gukorana hari n’abavugaga ko n’umwe utazarangira ariko wararangiye ariko hari hashize itanu.”

APR FC mu ibaruwa yandikiye Kazungu BWIZA yashoboye kubonera Kopi, yamumenyesheje ko amasezerano y’imyaka itanu bari bafitanye azarangira muri uku kwezi, gusa akaba atazigera avugururwa.

Muri iyi baruwa yasinweho na Lt Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari Chairman wa APR FC, APR FC yashimiye Kazungu ku kazi yayikoreye, imwifuriza amahirwe masa mu kazi ke kari imbere kandi ishimangira ko azahora ari umwe mu bantu bayo.

Kazungu Claver yari yarahawe inshingano zo kuba umuvugizi wa APR FC muri 2016 ubwo yari akiriri umunyamakuru wa City Radio.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *