Hari uburyo butandukanye buri gukoreshwa ngo imanza zijye zihutishwa – Mutabazi

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda avuga ko hari uburyo butandukanye buri gukoreshwa ngo imanza zijye zihutishwa mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko gutinda kuburanishwa n’inkiko bishobora guteza ingaruka k’uwakatiwe cyane cyane k’umuryango we bityo bagasaba inkiko ko byaba byiza imanza zihutishijwe uwakatiwe akaburanishwa hakiri kare.

Gutinda kuburanishwa kuri bamwe mu bakatirwa n’inkiko, hari abaturage bavuga ko atariko byakagenze kuko bigira ingaruka k’uwakatiwe ndetse no k’umuryango we muri rusange.

Bitewe nuko uwatinze kuburanishwa ashobora gusanga arengana cyangwa agahamwa n’icyaha, abaturage kandi bavuga ko inkiko zareba icyakorwa kugirango kuburanisha bikorwe vuba nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga.

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Mutabazi Harrison ku kijyanye no kwihutisha imanza avuga ko hari uburyo butandukanye buri gukoreshwa ariko kandi bagakomeza gukorana n’abacamanza bakorera ku masezerano kugirango bafatanye n’abasanzwe bahari, akavuga ko bizatanga umusaruro.

Ati “kwihutisha imanza akenshi habamo gushishoza, habamo ubwitonzi, habamo gucukumbura kugirango ufate icyemezo cya nyuma kinogeye abantu bose, imanza zose ntabwo zanyura mu buhuza, hatangijwe ko haba abacamanza n’abanditsi bakorera ku masezerano batari abahoraho ubu buryo buzakomeza, bazunganira abandi bakozi b’inkiko basanzwe kugirango bihutishe akazi kabo”.

Urwego rw’ubucamanza ruvuga ko mu Rwanda mu mpera z’umwaka w’ubucamanza rwinjije imanza 112,284 murizo imanza zigera ku bihumbi 98.176 zakiriwe nibura 87% zaraciwe, ndetse imibare ikagaragaza ko mu myaka yatambutse nta kazi nkaka inkiko zakoze kuko byibuze bakiraga imanza zitarenze ibihumbi 10.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Hari uburyo butandukanye buri gukoreshwa ngo imanza zijye zihutishwa – Mutabazi
    Banyarwanda banyarwandakazi kandi bakunzi bakunzi gusura uur rubuga dukunze guhuriraho maze tugahana ibitekerezo byinshi kandi byiza byubaka mbanje kubaramutsa mu urukundo rw’imana ndetse nabamwe badaherutse gusura ururubuga rwacu dukunze guhuriraho.ikinteye rero gusura iyi nkuru nari nguyeho Niko ntari mberutse gusura urubuga ariko nyiguyeho numvise iteye ubwuzu kandi ntanumwe utayishimira kandi tuzi nezako Hari benshi bahohoterwa cyane muli urwo Rwanda ndetse batagira kivugira ndetse ntanubushobozi bwo kuba bakwiyishyurira abunganizi mu mategeko ukabonako biteye imbabazi ndetse n’agahinda bigatuma rero juli wese afata Alanya Ko kwibaza imikorere y’ubutabera bwu rwanda kandi Bali mubuwe n’ubwiyunjye ntakabuza rero Ko bulk wese asubiza amaso inyuma maze akare Ahoy u Rwanda rwacuye naho rugeze ubu maze atekerze mu myaka Miro itatu ah ruzaba rugeze byatuma imikorere yubwo butabera bwiha umwanya nyakuli muli société nyanrwa maze bukarushaho gukore mukuli ntawe burenganyije bityo kandi nanone bukarushaho kwihuta ntakabuza cyane cyane Ko bamwe bigira NGO ntibindeba abandeba nina rero bitagenzeko kubwanjy uko nabitekereza cg de nabisesengura cg nabifuriza Ko Ali guha interne maze akajagali kakica kuko Biba byanze gukorera mumucyo usesuye kandi byemewe namategeko agenda Bose imana ibahe umugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *