Ibihugu by’amahanga ndetse n’Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu yakomeje konsa igitutu Leta ya Isiraheli ku bikorwa byayo muri Gaza biri kwibasira abasivile bituma igisirikare cya Isiraheli giha umuryango w’Abibumbye amasaha 24 yo kwimura abo basivile n’ubwo uyu muryano wabifashe nk’amananiza.
Ibi Isiraheli ibitangaje mu gihe ikomeje kwitegura igitero cyo ku butaka kizakorwa n’Abasirikare bazinjira muri Gaza bahiga bukware ahakekwa hose umurwanyi wa HAMAS.
Kugeza ubu mu majyaruguru ya Gaza abahatuye Isiraheli yamaze kubafungira uburyo bwose bwabageza ku biribwa, amazi, umuriro n’ubuvuzi. Kuri ibi bihano hiyongeraho ibisasu bya Isiraheli bikomeje kwisuka kuri uwo mujyi bikarushaho guhitana ubuzima bw’Abasivile b’abanya Gaza.
Imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu nka Human Rigth Watch n’indi itandukanye ndetse n’umuryango w’Abibumbye basabye Isiraheli kudashyira mu kaga ubuzima bw’Abasivile badafite aho bahuriye n’ibikorwa bya HAMAS.
Perezida w’Igihugu cya Bresil, Luiz Inacio Lula da Silva, kuri ubu akaba ari we muyobozi w’akanama gashinzwe umutekano muri UN ku wa 12 yanditse kuri X ati “Nagiranye ibiganiro na mu genzi wanjye wa Isiraheli, Isaac Herzog mugezaho icyifuzo cyanjye cyo kugira ubumuntu ku buryo bareka abantu bashaka kuva muri Gaza Strip berekeza mu Misiri bakagenda mu mahoro.”
Hamwe n’ubundi busabe Isiraheli ikomeje kwakira burimo n’ubw’ishami rya Loni rikorera muri Gaza buyisaba kurengera abasivile, Igisirikare cyayo (IDF) mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023 cyahaye umuryango w’Abibumbye amasaha 24 yo kuba wamaze kwimura abasivile barenga miliyoni n’ibihumbi 100 kugira ngo badakomeza kuburira ubuzima mu bitero biri kugabwa kuri Gaza.
Ibi ariko Umuryango w’Abibumbye wo ntubikozwa kuko uvuga ko ari nk’amananiza, uyu muryango uravuga ko ayo masaha ari make cyane ndetse ko kwimura abantu bangana gutyo ari ibintu bidashobora koroha ko ahubwo bishobora gutuma abandi benshi bahatakariza ubuzima. Bati “Kwimura aba bantu bose ntibyashoboka bidateye izindi ngaruka.”
Loni ahubwo yo icyo isaba Isiraheli ni ukutarasa ku basivile bari aho ishami ryayo ryita ku mpunzi ryabashakiye harimo nko mu mahema no mu bigo by’amashuri.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa dukesha iyi nkuru (AFP) byatangaje ko IDF isaba UN ko abo baturage bagize kimwe cya kabiri cy’abatuye mu ntara ya Gaza bose bavanwa mu majyaruguru y’iyi ntara bakajyanwa mu majyepfo kuko ari ho hatari ibikorwa by’intambara.
Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasivile benshi b’abanya Gaza babuze aho berekeza nyuma y’uko inzu zabo zasenywe n’ibisasu biremereye bya Isiraheli.
Ku rundi ruhande ariko umuryango w’Abibumye, ishami ryawo rishinzwe kwita ku mpunzi ryakoreraga aha muri Gaza (UNRWA) ryo ryamaze kwimurira ibikorwa byaryo mu majyepfo y’iyi Ntara.
Kuri X, UNRWA ikagira iti “Turahamagarira ubuyobozi bwa Isiraheli kwita ku mpunzi zose twashyize mu mahema yacu no mu bigo by’amashuri.”
Kugeza ubu imibare itangazwa ku mpande zombie yerekana ko ku ruhande rwa Gaza nibura abantu 1400 ari bob amaze gupfira muri iyi ntambara ni mu gihe ku ruhande rwa Isiraheli ho abamaze kupfira muri iyi ntambara barenga 1200.



One Response
Hari uguterana amagambo hagati ya Israel na LONI ku basivile bakomeje gupfa
ONU iba yigiza nkana ishaka ibibazo.
Niba batazi uko abantu ibihumbi byakwimurwa mu kanya gato ngo bakize ubuzima, bazabaze uko a abanyarwanda ba camp Mugunga bari barafashwe bugwate batashye.