Hari uwo mu muryango wa Me Bukuru uvuga ko yishwe mu mugambi wateguwe

Sangiza iyi nkuru

Umurambo w’umunyamategeko, Ntwari Bukuru watoraguwe i Kigali nyuma yo guhanuka mu nyubako ndende muri Nyabugogo mu gitondo kuwa Gatatu, umwe mu bo mu muryango we avuga ko nta kabuza yishwe mu mugambi wateguwe n’abantu atavuga abo ari bo.

Me Bukuru azwi cyane avuga ku bwicanyi avuga ko bugamije kurimbura Abanyamulenge muri DR Congo, agashinja kenshi umutwe wa Red Tabara w’Abarundi ko ufite uruhare muri ubwo bwicanyi.

Umwe mu bahafi mu muryango wa Bukuru i Kigali utifuje gutangazwa, yabwiye BBC ko we adashidikanya ko yishwe. Ati: “Bukuru nta kintu na kimwe tuzi cyatuma yiyahura, ibyo abatangabuhamya bonyine bavuze byerekana ko ari ‘umupango’ wateguwe.

Akomeza agira ati “Bukuru nta modoka yagiraga, abandi bo baravuze ngo yabanje gukora ku kimenyetso cy’umusaraba kandi Bukuru ntiyigeze aba umukatolika. Ni ibintu byateguwe, niko tubibona.”

Uyu ariko ntavuga ababa bateguye uyu mugambi wo kwica Me Bukuru n’inyungu baba babifitemo.

Me Albert wo mu muryango wa Bukuru avuga ko kuwa Gatatu yageze aho umurambo wa Bukuru wari washyizwe mu buruhukiro, ko baweretswe bakemeza ko ari uwa Bukuru ariko nta yandi makuru bahawe na RIB kubera iperereza.

Hagati aho abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu mugabo yaba yishwe aryozwa kuba ataryaga indimi mu kuvugira Abanyamulenge.

RIB yatangaje ko iri gukora iperereza ku rupfu rwa Bukuru kugeza ubu bigaragara ko rwazamuye amarangamutima y’abatari bake cyane benewabo, Abanyamulenge badatinya no kurugereranya n’urwa Danny wasanzwe amanitse mu mugozi i Nyamata.

Hagati aho birasaba ko hategerezwa ibizava mu iperereza rya RIB kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri byagenze bite kugira ngo Me Bukuru apfe muri buriya buryo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Hari uwo mu muryango wa Me Bukuru uvuga ko yishwe mu mugambi wateguwe
    amakuru yanyu ni sawa cyane

  2. Hari uwo mu muryango wa Me Bukuru uvuga ko yishwe mu mugambi wateguwe
    amakuru yanyu ni sawa cyane

  3. Hari uwo mu muryango wa Me Bukuru uvuga ko yishwe mu mugambi wateguwe
    Noneho ndumiwe pe .bwiza muri no one mukomereze aho

  4. Hari uwo mu muryango wa Me Bukuru uvuga ko yishwe mu mugambi wateguwe
    Noneho ndumiwe pe .bwiza muri no one mukomereze aho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *