Perezida w’Uburusiya yatumiye abategetsi benshi ba Afurika mu nama y’iminsi ibiri igiye kubahuza kuva uyu munsi tariki ya 23 Ukwakira 2019, hakibazwa icyo iki gihugu cy’igihangage cyaba kifuza ku bihugu bya Afurika.
Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zahoze cyane muri Afurika zitarasenyuka, Perezida Vladimir Putin avuga ko gukomeza umubano n’ibihugu bya Afurika ari kimwe mu byo bashyize imbere.
Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru Tass bya leta y’Uburusiya, Bwana Putin yavuze ko “umubano w’Uburusiya na Afurika ukomeye kandi uri gutera imbere”.
Muri iyi myaka Uburusiya bwakomeje imibanire n’ibihugu bya Afurika, abakuru b’ibihugu 12 basuye Moscow kuva 2015 – batandatu muri bo bahagiye muri 2018 gusa, barimo na Perezida w’u Rwanda.
Umwaka ushize, John Bolton umujyanama wa Amerika ushinzwe umutekano yatangaje umugambi wa Amerika kuri Afurika, bigamije ahanini guhatana n’umuhate w’Uburusiya n’Ubushinwa kuri Afurika.
BBC itangaza ko ibiboneka ari uko Uburusiya bushaka kongera ijambo ryabwo muri Afurika.
Uburusiya ni umucuruzi ukomeye w’intwaro ku bihugu bya Afurika. Nubwo aho Uburusiya bugurisha nyinshi ari muri Aziya.
Hagati ya 2014 – 2018, umugabane wa Afurika – uvanyemo Misiri – waguze 17% by’intwaro Uburusiya bugurisha mu mahanga nk’uko bivugwa n’ikigo Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI).
Muri izo zingana na 17%, nyinshi zaguzwe na Algeria. Imibare y’izo bagurisha n’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara iracyari hasi.
Gusa, ubufatanye mu bya gisirikare buri kwiyongera, kuva mu 2014 Uburusiya bwasinye amasezerano y’ibya gisirikare n’ibihugu 19 bya Afurika.
Hagati ya 2017 – 2018, Uburusiya bwari bufite amasezerano y’intwaro na Angola, Burkina Faso, Equatorial Guinea, Mali, Nigeria na Sudan.
Aha harimo indege z’imirwano, kajugujugu z’ubwikorezi n’iz’intambara ndetse n’ibifaru bitamenwa na za misile hamwe na moteri z’indege z’intambara.
Ubufatanye mu by’umutekano n’igisirikare hari ubwo burenga bukagera ku gukoresha abarwanyi bigenga bishyurwa.
Urugero ni aho Uburusiya bwagaragaye muri Repubulika ya Centrafrique mu buryo bweruye bushyigikira ingabo za leta zirwana n’imitwe yitwaje intwaro.
Gusa hari n’abarwanyi bigenga b’Abarusiya bahakoreraga, bacunga umutekano kuri guverinoma kandi banarinda ahantu hakomeye ku bukungu bw’igihugu.
Ibikorwa by’abarwanyi bishyurwa b’Abarusiya byanavuzwe muri Sudan na Libya no mu bindi bihugu, hashyirwa mu majwi Wagner, kompanyi yigenga ya gisirikare bivugwa ko ifitanye isano n’ibiro bya Kremlin bya Perezida w’Uburusiya.
Abategetsi b’Uburusiya akenshi bahakana ibivugwa ko bafitanye isano n’iyo mitwe y’abarwanyi yigenga ikora yishyuwe.
Paul Stronski, umukozi mu kigo cyo muri Amerika kitwa ‘Carnegie Endowment for International Peace’ avuga ko aba barwanyi bigenga bashimangira imbaraga za leta y’Uburusiya aho bari.
Kompanyi za leta y’Uburusiya kandi zifite ibirombe bya bauxite zicukura muri Guinea, ibirombe bya diyama muri Angola, baherutse no gutsindira amasoko yo gutunganya gazi muri Mozambique.
Uburusiya buheruka gusinya amasezerano n’u Rwanda agendanye no guteza imbere imbaraga za nukleyeri zakoreshwa mu bikorwa by’iterambere nk’inganda cyangwa amashanyarazi.
Mu bukungu, Amerika, Ubushinwa, Ubuyapani n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi biracyaha Afurika inkunga nini n’ishoramari kurusha Uburusiya.


