Uwahoze ari umugore wa Katawuti Ndikumana, Irene uzwi nka Oprah Uwoya yavuze ko bigoye kubaho nk’uko umugabo we babana muri iyi minsi, Dogo Janja abaho.
Irene Uwoya avuga ko atashobora kuba nk’umugabo we , Dogo Janja ukora uko ashoboye kose akaboneka buri hamwe abafana be bashaka ko ajya kuko ngo ari ugukunda iby’ubusa.
Mu kiganiro na AYO TV, Uwoya ubwo yasubizaga umunyamakuru impamvu atari kumwe na Dogo Janja ubu uri mu Zanzibar, yasubije ko abayeho nka Dogo Janja atabona igihe cyo gukora akazi ke.
Ati “Bavandimwe ni akazi…Buri muntu se ntagira akazi ke? Turamutse tubanye kuri buriya buryo nakora akazi kanjye ryari? Iki si igihe cyo kwirirwa abantu bashoreranye ahubwo ni icyo gukora”
Ku rundi ruhande, benshi bakomeje kwibaza impamvu avuga ko Dogo Janja akunda iby’ubusa mu gihe aba yagiye ahantu hatandukanye abitewe n’ubusabe bw’abafana be.
Kuwa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017, Irene Uwoya nibwo yanditse kuri instagram ubutumwa bushimangira mu buryo bwa burundu ko yamaze kuba umugore wa Dogo Janja ndetse ko atewe amashyushyu no kuzabana na we mu myaka basigaje ku Isi.
Irene Pancras Uwoya na Hamad Ndikumana ‘Katauti’, ubukwe bwabo bwatashye kuwa 11 Nyakanga 2009 , ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ubu bukwe bwatwaye 80,000,000 z’amashilingi ya Tanzania.
Uwoya n’umugabo we Katauti bagiye bagirana ibibazo bikomeye birimo no gutandukana bakongera bagasubirana, gucana inyuma, kurwana , intonganya za hato na hato kugeza ubwo batandukanye burundu muri Gashyantare 2017.
Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com


