Haribazwa impamvu  Selena Gomez arebana ay’ingwe na Demi Lovato

Sangiza iyi nkuru

Abantu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro bakomeje kwibaza impamvu umubano hagati y’umuhanzi Selena Gomez na  Demi Lovato ukomeje kuzamba kandi bombi  ari nshuti kuva mu bwana bwa bo.

Mu minsi ishize, Selena Gomez yahagaritse  gukurikira (unfollow)  Demi Lovato kuri Instagram. Kuri uyu wa 16 Ugshyingo, Demi Lovato na we yahisemo kuhagarika gukurikira Selena Gomez.

Umwe mu bakurikiranira hafi iby’uku kutumvikana kuri  instagram yavuze ko atarenganya Demi Lovato kubera icyemezo cye.

Ati” Ntiyari asanzwe amukurikira ahubwo Gomez akurikira abo bafatanya mu by’ubucuruzi nka Pumawomen n’abandi.”

Ku rundi ruhande abandi bavugaga ko  Lovato yaba yabitewe no kunywa ibiyobyabwenge cyane ko hashize amezi atatu avuye mu kigo cyita ku babaswe n’ibiyobyabwenge.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uretse ibyo abantu bakeka, Demi Lovato ntyashatse kugira icyo atangariza Hollywoodlyfe ubwo yamwegeraga ngo agire icyo atangaza kuri uku kutumvikana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *