Nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2023 mu Rwanda hagejejwe bus 100 zitwara abagenzi rusange ziyongereye ku zindi 20 zaje mu Ugushyingo mu rwego rwo korohereza ingendo z’abaturage, kuri ubu umujyi wa Kigali watangaje ko mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare, izindi bus 100 zizaba zamaze kuhagera ,ari nako harimo kwigwa uko mu minsi iri imbere abafite imodoka zabo bwite bashobora kuzajya baziparika ahantu hizewe bagakoresha bus rusange.
Ni amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,Samuel Dusabiyumva kuri uyu wa Kabiri taliki 06 Gashyantare 2024, aho yashimangiye ko izi Bus zigiye kuza zitangira imirimo mu kwezi gutaha.
Yavuze ko mu mpera za z’uku kwezi zikimara kuhagera nta gihindutse hashobora kwiyongeraho ibyumweru nka bibiri by’igenzura rusange ubundi zigahita zishyirwa mu muhanda kugirango zitangire gutwara abagenzi.
N’ubwo hagitegerejwe izo Bus, Mayor Dusabiyumva avuga ko mu igenzura bamaze iminsi bakora basanze izamaze kuhagera hari umusaruro zirimo gutanga kuko ubu umugenzi wamaraga hagati y’iminota 45 n’isaha ari ku cyapa ategereje imodoka , ubu asigaye ahamara hagati y’iminota 15 na 30.
Ibi ngo birushaho gutanga icyizere ko izindi n’izimara kuhagera, ikibazo cy’amasaha umuntu ategereje, kizaba amateka.
Ikindi uyu muyobozi yakomojeho, ngo n’uko harimo kwigwa uburyo hazashyirwaho amasaha yihariye bus zitwara abagenzi zajya zegurirwa imihanda yazo mu gihe cyo kuva no kujya mu kazi.Ni ukuvuga ko hari imihanda runaka izajya inyurwamo gusa n’imodoka zitwara abagenzi nyuma y’ayo masaha imihanda ikongera gukoreshwa mu buryo bwa rusange.
Gusa hagataho mu gihe ibyo byaba bikozwe, birashoboka ko abafite imodoka zabo bwite bazajya baziparika ahantu runaka bagakoresha imodoka zitwara abagenzi rusange, hanyuma bava mu mirimo yabo bakazikura aho bazishyize zibageza mu ngo zabo.Ibi ngo ni mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kugabanya umuvundo uterwa n’imodoka nyinshi mu gihe hakiri imihanda micye n’indi itaragurwa.
Leta ivuga ko nyuma yo gukora inyingo basanze hari icyuho cyo kubura bisi 305 mu Mujyi wa Kigali, mu gihe bisi 200 zizaba zimaze kuboneka bikazarushaho kunoza serivisi yo gutwara abantu n’ibintu.



2 Responses
Harimo gukorwa inyigo y’uko abafite imodoka zabo bwite bazajya baziparika bagakoresha Bus
abiga policy nkizi mujye munatekerereza ikigega cy’igihugu:
– imodoka prives zinjiriza iki igihugu?
– imodoka prives zinjiriza iki abaturage?
– imihanda iri mu gihugu irahagije ku buryo bus zasimbura imodoka prives?
ahubwo se uwatekereza za TRAINS zizenguruka umugi wa Kigali zikaba zasimbura bus cg se hagakorwa imihanda yihariye ya bus
Harimo gukorwa inyigo y’uko abafite imodoka zabo bwite bazajya baziparika bagakoresha Bus
Bisi zitwara abagenzi muburyo bwa rusange habamo umubyigano ukabije hari abashoferi bapakira bagakabya cyane kuburyo ubona biteye impungenge. Iki nacyo ababishinzwe bakirebeho