Guverineri w’Intara ya Dar Es Salaam, Paul Makonda yasabye ko Umuhanzi Harmonize yafatwa agafungwa nyuma yo gushyira hanze amafoto arimo kunywa urumogi.
Makonda yasabye inzego z’umutekano gucukumbura neza iby’iki kibazo byamuhama agafungwa.
Ifoto ya Harmonize arimo kunywa urumogi yagaragaye bwa mbere ubwo yari mu cyumba gitunganyirzwamo umuziki (studio) mu gihugu cya Ghana.
Makonda ati ” Namaze kuvugana na guverineri w’inshuti yanjye muri Ghana. Nasabye ko hakorwa iperereza niba Harmonize anywa urumogi cyangwa isigara.Nibasanga ari urumogi, azahite afatwa.”
Uyu muyobozi yavuze ko Leta ya Tanzania idashobora kwihanganira iyi myitwarire.
Ati ” Uko wifata ni nako Leta izagufata. Ntushobora kuba umuhanzi umuhanzi uhagarariye igihugu witwara uko wishakiye.”
Leta ya Tanzania yakunze gukebura ibyamamare kenshi ku ngingo y’imyitwarire yabyo mu ruhame.
Benshi muri ibi byamamare barimo Diamond, Rayvanny, Nay Mitego bagiye bafatirwa ibihano byo guhagarikirwa zimwe mu ndirimbo zabo.



