Umuhanzi Harmonize yasabye ko Umuvugizi w’Ikipe ikinwamo n’Umunyarwanda Haruna Niyonzima, Haji Manara yatabwa muri yombi naramuka agarutse muri Tanzania.
Harmonize atangaza ibi nyuma y’aho na we Guverineri w’Intara ya Dar Es- Salaam, Paul Makonda uzwi nka Papa Keegan yari yasabye ko uyu muhanzi yatabwa muri yombi nakandagira mu gihugu avuye muri Ghana kuko ngo yakekwagaho kunywa urumogi.
Uyu muhanzi mu kwisobanura yasabye ko ahubwo Manara ari we ukwiye gutabwa muri yombi kuko ikipe abereye umwe mu bayobozi yasebeje igihugu ubwo yatsindwaga ibitego bitanu ku busa na Al Ahly yo mu Misiri.
Yagize ati “[Arira] tujye dushyira mu gaciro kandi tureke gusebanya. Njye nashyize hanze ifoto ndikunywa isigara gusa, ubuse njye n’abakinnyi ba Simba ni ukwiye gufungwa akigera muri Tanzania? Mureba abantu badafite ikosa gusa. Mwakabaye muhera kuri Haji Manara agafungwa akagira ibyo abazwa.”

Haji Manara usabirwa na Harmonize gufungwa
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ku rundi ruhande, amagambo ya Harmonize yafatwa nko gushaka kujijisha rubanda nyuma y’aho Guverineri Makonda avuze ko Leta ya Tanzania idashobora kwihanganira iyi myitwarire y’ibyamamare bisebya igihugu. Uyu yasabye inzego z’umutekano gucukumbura neza iby’iki kibazo byamuhama agafungwa.
Ni nyuma y’aho ifoto ya Harmonize arimo kunywa urumogi yagaragaye bwa mbere ubwo yari mu cyumba gitunganyirizwamo umuziki (studio) mu gihugu cya Ghana.
Kuri ubu Harmonize aracyari muri Ghana mu gihe Haji Manara asabira gutabwa muri yombi ari mu Misiri.
Src: Bongo5


