Haruna Niyonzima hari ubutumwa bwihariye afitiye Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yatangaje ko hari ubutumwa afitiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bwagira umusaruro mwiza butanga kuri ruhago nyarwanda no ku kipe y’Igihugu.

Haruna yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio 1 mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mugabo umaze gukinira Amavubi imikino irenga 100, yavuze ko hari ubutumwa afitiye Perezida Kagame mu gihe Abanyarwanda bamaze igihe kinini binubira umusaruro mubi w’Amavubi.

Yavuze ko uyu musaruro utagira ingaruka mbi ku bafana gusa kuko n’abakinnyi bibageraho, kuko birirwa batukwa nyamara hari ibyagakozwe kugira ngo ikibazo cy’umusaruro mubi gikemuke.

Haruna yavuze ko n’ubwo iki kibazo kiriho, ngo aramutse agize amahirwe yo guhura n’Umukuru w’Igihugu hari ibyo yamusangiza umuti ukaboneka.

Yagize ati: “Navuze akantu abantu basa n’aho bagapinze ariko umunsi nahuye n’umukuru w’igihugu ibyo bintu bizahinduka, nkunda kubisaba cyane.”

Abajijwe n’iba ubwo butumwa atabunyuza mu itangazamakuru akaba ari ryo rimufasha kubugeza kuri Perezida Kagame, Haruna yavuze ko “kubunyuza mu itangazamakuru ntibishoboka” yungamo natamubona azabugumana kuko ari ubwe ku giti cye.

Haruna Niyonzima yaherukaga gutangaza ko ahuye na Perezida Kagame yamutura ibibazo byose biri mu ikipe y’igihugu bituma intsinzi itaboneka.

Yavuze ko yizeye ko u Rwanda ruzasubira mu gikombe cy’Afurika ariko na none aca amarenga y’uko Umukuru w’Igihugu ari we ufite urufunguzo, bijyanye n’uko ari we wenyine wasubiza ibintu ku murongo.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Haruna Niyonzima hari ubutumwa bwihariye afitiye Perezida Kagame
    Mwagiye muha agahenge HE koko. Ubutumwa wabuhaye coach wawe. Ntimugasimbuke inzego.

  2. Haruna Niyonzima hari ubutumwa bwihariye afitiye Perezida Kagame
    Mwagiye muha agahenge HE koko. Ubutumwa wabuhaye coach wawe. Ntimugasimbuke inzego.

  3. Haruna Niyonzima hari ubutumwa bwihariye afitiye Perezida Kagame
    OYA SHA HARUNA URISHAKIRA HIT !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    GUSA NDAGUSHIMIRA IBYO WAKOZE MU MUPIRA W AMAGURU.

  4. Haruna Niyonzima hari ubutumwa bwihariye afitiye Perezida Kagame
    OYA SHA HARUNA URISHAKIRA HIT !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
    GUSA NDAGUSHIMIRA IBYO WAKOZE MU MUPIRA W AMAGURU.

  5. Haruna Niyonzima hari ubutumwa bwihariye afitiye Perezida Kagame
    Ubutegetsi bwiza buvuze ko buri rwego rukora ibyo rushinzwe. Biteye isoni kwumva ngo ibibazo by’ikipi y’umupira bizakemurwa na perezida wa republika! Tekereza abanyarwanda bategereza ngo perezida azanyure iwabo akemure ibibazo by’amasambu! Imanza zitarangira zigategereza perezida wa republika! Uyu muco kandi wagushije umukuru w’igihugu mu bigaragara nko kwivanga mu nshingano z’izindi nzego, cyane cyane urw’ubucamanza. Bikwiye guhagarara yuko bitanga isura mbi y’igihugu.

  6. Haruna Niyonzima hari ubutumwa bwihariye afitiye Perezida Kagame
    Ubutegetsi bwiza buvuze ko buri rwego rukora ibyo rushinzwe. Biteye isoni kwumva ngo ibibazo by’ikipi y’umupira bizakemurwa na perezida wa republika! Tekereza abanyarwanda bategereza ngo perezida azanyure iwabo akemure ibibazo by’amasambu! Imanza zitarangira zigategereza perezida wa republika! Uyu muco kandi wagushije umukuru w’igihugu mu bigaragara nko kwivanga mu nshingano z’izindi nzego, cyane cyane urw’ubucamanza. Bikwiye guhagarara yuko bitanga isura mbi y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *