Haruna Niyonzoma yatangiye guterana amagambo n’aba-Rayon

Sangiza iyi nkuru

Haruna Niyonzima uherutse gusinya muri Rayon Sports yatangiye imyitozo ye ya mbere gusa yayitangiye aterana amagambo n’abafana ba Rayon Sports.

Ku wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2024 nibwo Haruna Niyonzoma yatangiye imyitozo nyuma y’uko agarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize.

Rayon Sports igitangaza ko yamusinyishije bamwe mu bafana batangiye kumutera imijugujugu bavuga ko ashaje.

Nyuma y’ayo magambo, Haruna Niyonzoma yatangiye urugendo rwo gusubiza abavuze ko yaba ashaje.

Nyuma yo gukora imyitozo yo ku wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2024, Haruna Niyonzoma yaganiriye n’itangazamakuru.

Haruna yabanje kubazwa niba azaba kapiteni wa yo cyane ko aho yakinnye hose yakunze kwambara igitambaro cyo kuyobora abandi avuga ko bitari mu byo yasinyiye.

Ibyo kuba ashaje yavuze ko aba ku mbuga nkoranyambaga abibona ariko we bimushimisha kuko bimutera imbaraga zo gukora gusa ngo n’iyo yaba ashaje ntasaziye ubusa.

Ati “Mba ku mbuga nkoranyambaga, icyiza cy’umupira ntabwo bawukinira mu cyumba, bawukinira ahantu hagaragara kandi n’abavuga ko nshaje simbyanze kuko sinaba nsaziye ubusa ariko njyewe Haruna sinkunda kuvuga ibintu byinshi kuri ruhago kuko irivugira ariko ibyo bavuga byose ndabikunda kuko bintera imbaraga.”

Yakomeje avuga ati “abayobozi bafashe umwanzuro wo kunzana, bamfashe umwanzuro wo kusinyisha ntabwo ari injiji ni abagabo bazi ibyo bakora n’aho gusaza kwanjye maze imyaka mbyumva kereka niba narakecuye, maze imyaka myinshi narashaje ariko nkakomeza nkakora, ntabwo umuntu ushaje hanze bamugura.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *