Hashinzwe itsinda rihuriweho n’ibiro by’umushinjacyaha w’urukiko rwashinzwe kurangiza imanza zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, ndetse n’abakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera z’u Rwanda bazakorera hamwe mu gushakisha abantu bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batarafatwa barimo umunyemari Felicien Kabuga.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje uru rwego rw’Umuryango w’Abibumbye n’inzego zishinzwe ubutabera n’umutekano mu Rwanda. Serge Brammertz, uhagarariye ibiro by’umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwasimbuye TPIR yavuze ko mu bari ku isonga bashakishwa barimo Felicien Kabuga, Major Protais Mpiranya wayoboraga umutwe wari ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu na Augustin Bizimana wari minisitiri w’ingabo.
Uyu muyobozi yasobanuye ko abagize iri tsinda bagennye umuntu uzajya uba yiteguye kugenzura mu buryo bwihuse amakuru y’ingenzi ku bijyanye n’imanza zarangiye, no kugenzura amakuru ku bijyanye n’abagishakishwa. Yongeraho ko hari akarusho mu gufatanya n’inzego z’u Rwanda.
Ati: “ Ku ruhande rw’ubutabera mpuzamahanga, ni ukuvuga Umuryango w’Abibumbye, turacyafite abantu 8 bagishakishwa. Nta gihombo rero dufite mu gukorera hamwe kandi umusaruro waruta uwo dufite uyu munsi. Birumvikana ntibyoroshye buri munsi ariko biragaragara neza ko kugera ku makuru no kuyahanahana ari ingenzi cyane ku nzego zitandukanye zahuye uyu munsi .”

Ku ruhande rw’u Rwanda, baremeza ko iri huriro rije koroshya imirimo yakorwaga na buri rwego, aho bemeza ko gufatanya bizatuma abakekwaho gukora jenoside bahungiye mu mahanga bafatwa mu buryo bwihuse.
Ntete Marius, umugenzuzi mukuru mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda yagize ati: “ Tugakorana ku buryo ufite amakuru ayahereza undi, noneho mu buryo bworoshye tukaba twabasha kumenya aba bantu baherereye hehe? Ese ni iki cyakorwa kugirango bafatwe? Ese ni iki cyakorwa kugirango nibamara gufatwa baze baburanishwe, haba mu nkiko z’u Rwanda, cyangwa se na mechanism, cyangwa se, habe n’uburyo kuko burya, amasezerano mpuzamhanga ku bijyanye no kwirinda no gukurikirana abakoze jenoside, ateganya inshingano y’uko buri gihugu..niba gifite abantu bakoze jenoside kibohereza bajye kuburanishwa, cyangwa se ubwacyo kibaburanishe .”
Bwana Ntete yasobanuye ko iri huriro rizajya rihura kenshi mu gushakisha ko intego yaryo yagerwaho nta nkomyi kandi mu buryo bwihuse.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwavugaga ko rwasize abantu umunani batarafatwa, gusa urwego rushinzwe gukurikirana abakekwaho gukora ibyaha bagahungira mu mahanga, ishami ryarwo rikorera mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda rwo ruvuga ko rubarura abasaga 500 bakekwaho uruhare muri jenoside bahungiye mu bihugu byo hanze.
Uru rwego ni ubwa mbere rugiyeho, ariko Ntete Marius agasanga nubwo ruje rutinze hari byinshi ruzafasha. Iri tsinda rikaba rigizwe n’inzego zigera ku munani zirimo ibiro by’umushinjacyaha w’urukiko rwasimbuye TPIR, uhagarariye ubushinjacyaha bukuru bw’igihugu, urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, ubushinjacyaha bwa gisirikare, uhagarariye polisi, minisiteri y’ubutabera n’uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, ari nayo ibitse inyandiko zose zakoreshejwe mu nkiko gacaca.


