Tariki ya 21 Mata 2022, ubwo abakuru b’ibihugu by’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) bateraniraga i Nairobi muri Kenya, banzuye ko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) hazoherezwa mu gihe cya vuba umutwe w’ingabo zijya kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Imitwe yitwaje intwaro irebwa n’iyi ngingo n’iyanze kurambika intwaro guhera uyu munsi inama yabereyeho ngo yitabire ibiganiro by’amahoro hagati yayo na Leta ya RDC (ku ikomoka mu gihugu), n’ikomoka mu mahanga itazataha mu bihugu ikomokamo kugeza igihe izi ngabo zizohererezwa.
Nk’uko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yabimenyesheje abanyamakuru mu ijoro ry’uwo munsi ubwo yari avuye muri iyi nama, hashingiwe ku cyemezo cy’ishyirwaho ry’uyu mutwe, abayobozi b’ingabo z’ibi bihugu basabwe gukorana, bakagena umubare w’abasirikare bagomba gutangwa kuri buri ruhande.
Yagize ati: “Mu gihe cya vuba hasabwa gukorana abakuru b’inzego z’igisirikare muri ibyo bihugu byose bigize umuryango wo mu karere, mu byumweru bibiri bazaba bakorana kugira ngo mu kwezi babe batanze impuzandengo y’urwo rugamba.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko n’ibindi bihugu bitari byitabiriye iyi nama (Tanzania na Sudani y’Epfo) na byo byasabwe gutanga umusanzu kuri uyu mutwe. Ati: “Twahamagaye n’ibindi bihugu kuko twasanze nka Tanzania na yo ihana urubibi na RDC, tubona na Sudani y’Epfo na yo nyine itabura, ni cyo gituma twavuze ko tugomba kubamenyesha ibyo twemeje.”
Uyu mutwe w’ingabo zihuriweho uri gutegurwa mu gihe ku rundi ruhande Leta ya RDC ikomeje ibiganiro by’amahoro n’imitwe yemeye kurambika intwaro, biri kubera i Nairobi guhera tarikiya 22 Mata 2022.


