Inyandiko zigaragaza imikoranire hagati y’ umucanshuro kaburihawe w’ umufaransa Bob Denard na Guverinoma y’ abatabazi yashyize mu bikorwa jenoside mu Rwanda zatangiye kujya hanze.
Zimwe muri izi nyandiko zitandukanye zagaragajwe, n’ umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu , Survie zishimangira ko uyu mucanshuro w’ umufaransa yakoranaga n’ abajenosideri mu buryo butandukanye.
Inyandiko ya mbere ishinja Bob Denard gukorana na Guverinoma y’ abatabazi no gukora jenoside yasotse muri raporo y’ umuryango Survie igizwe n’ impapuro 30.
Muri iyi raporo ya Survie hagaragayemo ibaruwa yandikiwe Minisitiri w’ ingabo z’ u Rwanda mu buhungiro i Bukavu, Augustin Bizimana kuwa 13 Nzeli 1994.
Mu ibaruwa ya Bob Denard yasabaga akazi ko gutoza iperereza n’ ubutasi abasirikare bakuru 8 bo muri FAR kugirango bajye bajya kwica bamwe mu bayobozi bakuru b’ u Rwanda.
Kuri iki kiraka cyo nyine, Bob Denard yasabaga umushahara w’ amadorari y’ amanyamerika ibihumbi 300.
Gen.Augustin Bizimungu amaze kubyumvikanaho n’ abagenzi be bakoranaga muri Guverinoma y’ Abatabazi muri Congo-Kinshasa yavuganye n’ abayobozi ba zaà¯re kugirango bashakishe ikigo cy’ imyitozo mu ibanga, nk’ uko byahishuwe na RFI.
Mu bikorwa bye , Bob Denard yakomeje kwihisha nyuma ya Sosiyete « Groupe Martin, yaje kwiyita « Robert Bernard Martin » , nk’ uko Umuryango Survie ibigaragaza.
Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko mu izina rya Robert B Martin ku itariki 18 Kamena 1994, Gen. Augustin Bizimungu yigeze kwandikira Bob Denard ibaruwa amusaba ko bahura.
Iyo baruwa yashyizweho umukono n’ umuntu wiyise Robert Bernard Martin ku itariki 5 Nyakanga 1994 ashikirizwa sheke y’ amafaranga miliyoni 1 y’ amanyarwanda aturutse muri Minisiteri y’ ingabo.
Mu gihe inyandiko z’ ibiganiro Denard yagiye agirana na Leta yateguye jenoside mu Rwanda zitangiye kugaragara , kuva umucanshuro Bob Denard apfa muri 2007 , Leta y’ u Bufaransa ntiragaragaza uruhare yaba yaragize muri jenoside yakorewe Abatutsi .
Survie yaboneyeho n’ umwanya wo gusobanura ko U Bufaransa buhishira abantu bakoze ibikorwa nk’ ibyo bifitanye isano n’ imikorere y’ ubutabera bw’ iki gihugu mu kudindiza amadosiye y’ abajenosideri.
Uyu muryango washingiye kuri iyi raporo ivuga ko kuba Leta y’ u Bufaransa yakoreshaga Denard mu Rwanda mu gihe cya Jenoside ari ikimenyetso simusiga kigaragaza uruhare rw’ iki gihugu mu byabaye mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…


