Hatagize igihinduka Mario Balotelli ashobora gusekerwa n’ amahirwe mu Bufaransa

Sangiza iyi nkuru

Mu mukino wa mbere , Umutaliyani Mario Balotelli yakinnye yatangiye neza shampiyona mu ikipe ya Nice aho mu Bufaransa aho yatsinze ibitego 2 bituma ikipe ye itsinda Marseille ibitego 3-2.
balo
Kuva yava muri Liverpool mu bwongereza nibwo bwa mbere Mario Balotelli atsinda igitego kuko yaherukaga gutsinda ku italiki ya 22 Nzeli 2015.
Mu munezero mwinshi cyane , Balotelli yahise atangaza ko mu makosa yakoze mu buzima bwe bwa ruhago ngo ni ugukinira Liverpool.
Gusa ku rundi ruhande, uyu mukinnyi nawe yagiye azira imyitwarire mibi no kudahuza n’ abatoza ibyo byatumye Liverpool ishesha amasezerano yagiranye n’ uyu mukinnyi inamurekura nta mafaranga isabye ikipe yamuguze ari yo Nice yo mu cyiciro cya mbere aho mu Bufaransa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *