Mu ngengo y’imari ya 2018/2019, hateganyijwe gukorwamo ibikorwa byo gusana stade Amahoro ndetse hakanubakwa izindi 3 mu turere dutandukanye.
Ubwo yamurikiraga Inteko Ishinga amategeko ingengo y’imari izifashishwa mu mwaka utaha, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko ibi bikorwa bizatwara asaga Miliyari 6.2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Dr Uzziel yasobanuriye Abadepite ko aya mafaranga azifashishwa mu gusana stade Amahoro y’I Remera ndetse hakkanubakwa izindi stade 3 mu turere tw’Intara y’i Burasirazuba turimo Bugesera, Ngoma na Nyagatare, uyu mushinga ukaba uzatwara miliyari 3,7 andi agakoreshwa mu kuvugurura no kwagura Stade Amahoro.
Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje muri gahunda yayo y’imyaka 7 kubaka stade z’imikino nshya enye zirimo izi eshatu zigiye gutangira kubakwa mu Ntara y’Iburasirazuba, hakaba hari no gutekerezwa ku yindi stade Olimpike ikomeje iteganywa kuzubakwa mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro bikaba biteganyijwe ko izatwara akayabo kari hafi Miliyoni 120 z’amadolari ya Amerika


