Leta y’u Rwanda yatangiye inyigo ishingiye ku ikoranabuhanga ku butaka buhingwa hagamijwe kumenya neza uburumbuke bwabwo kugirango umusaruro urusheho kwiyongera.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasobanuye ko iyi nyigo yatangiye igamije kumenya imiterere y’uburumbuke bw’ubutaka bw’u Rwanda, ije yunganira iyari isanzweho.
Ni inyigo isobanura ko izakorwa ku butaka bwose bw’igihugu hakajya hamenyekana imiterere yabwo, igihingwa kijyanye na buri karere n’ifumbire yacyo mu gihe ubusanzwe byakorwaga ku rwego rwo hasi nabwo ku butaka bucye.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Jean Claude Musabyimana, avugana n’itangazamakuru yavuze ko iyi nyigo izagaragaramo ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru rigamije kunganira indi nyigo yari iriho.
Yakomeje avuga ko hagikoreshwa ikarita igaragaza imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda yakozwe mu 1980, kuri ubu ngo bikaba bigomba kuba ari ikinyuranyo.
Yagize ati: “ Icyo gihe bakoreshaga ubuhanga, ntabwo twari dufite amafoto ya satellite nk’uko tuyafite uyu munsi, ntabwo twari dufite amafoto yo mu kirere nk’uko tuyakoresha uyu munsi, ntabwo twari dufite gukoresha radar nk’uko tuyikoresha uyu munsi ndetse n’andi ma sondes areba mu butaka ku buryo bworoshye kandi no ku buryo bwihuse. ”
Yakomeje agira ati: “ Uyu munsi rero, turagirango noneho, iyo update ikorwe. Noneho ariko dukoresheje ikoranabuhanga rigezweho uyu munsi, haba mu kureba ubutaka, haba ndetse no mu gusesengura ibiri mu butaka. Noneho tugakora database idufasha kumenya icyo buri butaka bwose bukeneye, bitewe n’aho buri ndetse tukanongera igice ushobora gukoreraho ukuntu kingana .”
Charles Rucagu, wungirije umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, avuga ko muri iyi nyigo bazamenya n’izindi fumbire ku bihingwa ubusanzwe batakoreye inyigo.
Avuga ko kugeza ubu inyigo zakozwe ku mafumbire y’ibihingwa by’umuceri n’ibirayi, asobanura ko muri iyi nyigo yunganira iyari ihari, hari ibibazo by’ibanze bagomba gukemura bafatanyije n’impuguke.
Ati: “ Ikindi kandi gikomeye muri ibingibi ni uko tuzakora uburyo tuzajya dukora ubu butaka turabushyiraho ifumbire umwaka ku mwaka. Ese ni ngombwa gukomeza gushyiraho ifumbire nyuma y’imyaka ibiri umuturage yashyizeho ya fumbire ihagije? Abantu turi kumwe, impuguke mu butaka turaza gukorana kugirango turebe…ese bwa butaka bufumbiye inshuro ebyiri, bwa butaka bwagiyeho imborera, bwa butaka bwagiyeho ishwagara, ese bukeneye guhora bufumbirwa buri gihembwe cy’ihinga? Cyangwa bwajya bufumbirwa rimwe mu myaka ibiri cyangwa rimwe ….ibyo nibyo bibazo tugomba kwicarira tukareba noneho tukagira inama umuturage icyo gukora .”
Hirya no hino mu Rwanda mu bihe bitandukanye hakunze kumvikana ibibazo by’urusobe mu rwego rw’ubuhinzi birimo n’iby’inyongeramusaruro zidahagije n’iza ntazo ku bahinzi.
Mu gihe iyi nyigo rero yaramuka ikozwe kandi igashyirwa mu bikorwa uko bikwiye hari benshi yagoboka mu rwego rw’ubuhinzi umusaruro ukarushaho kwiyongera.
Iyi nyigo izakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri, biteganyijwe ko izakorerwa ku butaka bungana na Hegitari ibihumbi 50 buzakorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi.


