Hatashywe imva ya Yesu ivuguruye yatwaye akayabo k'Amayero

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’amezi agera ku 9 havugururwa ahahoze imva ya yesu mu binyejana byashize, kuri uyu wa kabiri tarikiya 21 Werurwe 2017, nibwo hatashywe imva nshya yubatse mu rusengero ahakekwa ko ari ho Yesu yashyinguwe mu mujyi wa Yerusalemu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe inzira zerekeza kuri iyi mva zari zimaze imyaka isaga 2 zifunze ku bakerarugendo bajya gusura hariya hantu nyaburanga, bitewe no kuba abahasuraga bari barabaye benshi guhera mu myaka yashize bimwe mu bice biyigize bikangirika bikabije, dore ko hasurwaga n’ababarirwamuri za miliyoni ku mwaka.
Iyi mva itwaye akayabo ka miliyoni zisaga 3 z’Amayero yo kuyisana yiganjemo inkunga n’impano z’abakirisitu, mu gihe abantu benshi bari barahagaritswe kuyisura kubera ikibazo cy’umutekano wabo ko bashobora hugurirayo n’ingorane mu gihe rutarasanwa.
Biteganyijwe ko kuti uyu wa gatatu ari bwo iyi mva iri bufungure imiryango ku mugaragaro mu muhango uyoborwa n’abanyamadini batandukanye muri kiriya gihugu barimo n’abazwi nka Orthodox, Abakatolike n’abandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubusanzwe, iyi mva yari yubakwiwe ingoro yo kuriyinda mu myaka isaga 70 ishize, ariko nyuma nay o ikaza kwangirika.
Nyumaa yo gusana imva, biteganyijwe ko hazakomeza n’imirimo yo gusana urusengero ruyiri impande rwo mu myaka y’1960, mu gihe iyi mva yo yari imaze imyaka isaga 700 nta muntu wemerewe kuyipfundura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *