Ibi ni ibirango bya FIAR

Havutse umutwe wigamba kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru avuga ko muri teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo haherutse kuvuka umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda witwara gisirikare.

Ibitangazamakuru byiganjemo ibyo hanze y’u Rwanda bivuga ko uyu mutwe witwa FIAR (Force Impartiale pour l’Avenir du Rwanda), ugizwe n’urubyiruko rubarizwa mu Rwanda, mu karere no ku isi muri rusange.

Uyu mutwe ngo uharanira impinduka zishingiye ku ngengabitekerezo y’imibanire myiza ndetse na demukarasi, ukaba uyobowe na Major Bamaso J.Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Captain Niyigena Gabriel n’abakomiseri batanu.

FIAR ni umutwe uje wiyongera ku yindi irimo FDLR, RUD Urunana, CNRD, FLN ndetse na P5 yose irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

FIAR ivutse mu gihe imwe muri iyi mitwe yashegeshwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) kuva mu mpera za 2019, bamwe bakaba barabifashe nk’iherezo ryayo kuko byageze aho bamwe mu barwanyi bayo bafashwe mpiri, boherezwa mu Rwanda.

Ibi ni ibirango bya FIAR
Ibi ni ibirango bya FIAR

Ifoto: Inyeshyamba mu ishyamba riherereye muri RD Congo/interineti

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Havutse umutwe wigamba kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
    Urwanya Leta yu Rwanda ntabwo ajya Karehe kuko aho yahaba arwanya RDC urwanya u Rwanda aza hano uretse kuba urwaye mu mutwe uli muzima wamenya KAREHE hariya na KINSHASA ahafi ali he!!

  2. Havutse umutwe wigamba kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
    Urwanya Leta yu Rwanda ntabwo ajya Karehe kuko aho yahaba arwanya RDC urwanya u Rwanda aza hano uretse kuba urwaye mu mutwe uli muzima wamenya KAREHE hariya na KINSHASA ahafi ali he!!

  3. Havutse umutwe wigamba kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
    Nta na rimwe intambara izana amahoro.Ahubwo ituma abakurwanya biyongera,kubera ko baba bavuga ko nawe wafashe ubutegetsi ku ngufu.Uru Rwanda rwacu mbona nta mahoro ahamye ruzagira.Ruzahora mu ntambara.Hazajya haba “agahenge”,havuke indi ntambara.
    It will be an endless cycle.

  4. Havutse umutwe wigamba kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
    Nta na rimwe intambara izana amahoro.Ahubwo ituma abakurwanya biyongera,kubera ko baba bavuga ko nawe wafashe ubutegetsi ku ngufu.Uru Rwanda rwacu mbona nta mahoro ahamye ruzagira.Ruzahora mu ntambara.Hazajya haba “agahenge”,havuke indi ntambara.
    It will be an endless cycle.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *