Kuri uyu wa Kane, inkongi y’umuriro yakomeje gufata intera mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Bufaransa, amazu menshi arasenyuka, hegitari zisaga 6.800 z’ubutaka zirakongoka, bituma abantu byibura 10,000 bimurwa. Muri rusange hegitari 57,200 zimaze kwangizwa n’umuriro mu Bufaransa kuva muri Kamena.
Abashinzwe kuzimya umuriro baturutse hirya no hino mu Burayi baje gufasha u Bufaransa mu gihe umuriro mwinshi mu karere ka Gironde kiganjemo ubuhinzi bw’imbuto zikorwamo divayi ukomeje gutwika ku munsi wa gatatu.
Abashinzwe kuzimya umuriro barenga 1.000 bashyigikiwe n’indege zitera amazi baragerageza kuzimya umuriro muri karere nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko ibihugu by’i Burayi birimo kujya gutabara u Bufaransa.

Indege ebyiri zishinzwe kuzimya inkongi zo mu Bugereki zahageze hamwe n’indege ebyiri zo muri Suede, abashinzwe kuzimya umuriro 64 baturutse mu Budage, 146 baturutse muri Pologne n’abandi baturutse muri Autrichia na Romania.
Uyu munsi Minisitiri w’Intebe Elisabeth Borne na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gérald Darmanin basuye akarere gakomeje kwibasirwa n’inkongi y’umuriro.
Ikigereranyo cyavuguruwe kivuga ko hegitari 57,200 muri rusange zimaze kwangizwa n’umuriro mu Bufaransa kuva muri Kamena.



2 Responses
Hegitari 57,200 zimaze kwangizwa n’umuriro mu Bufaransa kuva muri Kamena
Abantu batwika bafite ibibazo
Hegitari 57,200 zimaze kwangizwa n’umuriro mu Bufaransa kuva muri Kamena
Abantu batwika bafite ibibazo