Hehe no guhabwa umunani n'ababyeyi ku bana b'u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abahanga mu by’amategeko, amateka n’imibereho ya muntu [ History Of Human Science and Social Law] bavuga ko amategeko muri rusange ari ikintu gishobora guhinduka isaha Ku yindi.
Mu by’amategeko ngo nta buryo buhamye [static] buhari wasobanuramo ibintu rero bisaba ko abagengwa nayo n’abayategura baba bagomba guhora biteguye udushya mu mpinduka zayo [Law Dynamism],…

  1. Abana ntibazongera kugenerwa umunani n’abababyaye!

Nandika iyi nkuru umutima wanjye wanyibukije ubwo nari gukurikirana itegurwa ry’itegeko ryarebaga serivisi zihabwa abarwayi kwa muganga mu minsi ishize ubwo uwari Minisitiri w’Ubuzima yarisobanuraga imbere y’inteko Nshingamategeko.
Umwe mu Ntumwa za Rubanda yaramubajije ati: ” Ariko ko iri tegeko mushaka ko risa nirikanga abaganga nkaho hari icyuho gihari giterwa n’ubwigomeke bwabo bukabije.
Ko rwose bitajyanye n’ikumira bibazo mu buryo bwo kwirinda amakosa yakorwa n’uru rwego , mwatubwira hari impamvu ihari ituma iri tegeko rigira ubukana bungana butya “? Mbaye nk’ugenekereza ariko nuko ikibazo cyabajijwe .
Nyamara byarangiye igitekerezo cy’uyu mu depite cyirengagijwe ingingo yasabaga ko zivamo cyangwa zikoroshywa birangira nta n’imwe irebweho.
Aha nashakaga kuvuga ku buryo hari amategeko yigwa agasohoka asa nk’aho abayigaga bari bafite umujinya n’uburakari cyangwa ubugome bw’abo azaba areba .
Ukumva itegeko iri n’iri rije gihuruduka no ku mitwe y’abantu ngo pi! irindi ejo ukumva riravuza ubuhuha no ku bandi ngo koco !!!!!

  1. Hakwiye kubaho uburyo amategeko areba sosiyeti Nyarwanda yajya abanza kuganirwaho kandi abo areba bakayatangaho ibitekerezo.

Nk’ubu iri tegeko ryo kudaha abana iminani ryishingikiriza ko iyo minani ari imitungo y’ababyeyi bihigiye umwana ataranavuka murabona rifite kamaro ki muri sosiyeti Nyarwanda koko ?
Niba Leta yari ikirwana no gutanga uburezi kuri bose bw’imyaka 12 bivuze ko Ku mwana w’umusore urangije 12 YBE wenda yarasibiyeho imyaka nk’ibiri azajya ataha Ku gasozi ntagaruke iwabo kubera ko azaba yiswe Umugabo!
Nk’uko mu nkuru dukesha ikinyamakuru Ktpress.rw abitangaza , Minisitri ufite amategeko mu nshingano ze mu Rwanda, Bwana Johnson Businge yatangaje ko Abana bagomba kwibagirwa ibyo kubaho barambirije ku minani y’ababyeyi babo .
Minisitiri Businge kandi yakomeje atangariza iki kinyamakuru ko “Nta Mubyeyi guhera ubu wajyanwa mu nkiko kubera kutuzuza inshingano zo kudaha umunani umwana we ” kandi yaramubyaye.
Bishatse kuvuga ko abana nk’uko nabivugaga bazajya batandukana cyangwa bagategekwa kuva mu ngo z’ababyeyi Ku myaka 18, ku bahungu na 21 Ku bangavu , ukibaza icyo aba bana bakwimarira nta nkunga y’imiryango yabo bikakuyobera !

  1. Ese bazajya bimarira iki muri iyi myaka?

Niba amategeko agenda ahengama gutya bishobora gutuma bamwe bishora mu myuga itari yemewe nk’uburaya n’ubundi buhararumbo bwose? kuko nta kandi kazi wabona wakwizera ko aba bana bazaba bajugunywe n’imiryango yabo bazakora kuko benshi baba bakiri bato mu mitwe.
Imyaka 18 Ku musore wasabwe kujya kwihigira ubuzima ni mike cyane kandi biroroshye kumutwara mu mitwe y’ibyihebe bizaba bimwizeza kuziba icyuho umubyeyi we atazibye ubwo yamumeneshaga ku zuba ry’ihangu .
Ikindi wibaza aba basore n’inkumi bajyaga bakora udushinga maze akanani yahawe akakagiraho ingwate maze Bank ikamuha umutahe wo kwizamura .
Muri iri tegeko rishya ibi ntibabirebyeho na mba .
Ahubwo aho kugena uko ababyeyi bakwita kurushaho kwita Ku bana babyaye bakanabazigamira Leta irazana amategeko nk’aya nkeka ko azarushaho butuma ababyeyi batakaza burundu agatima ko kwiyumvamo inshingano zo kubyara no kurera .

  1. Iri tegeko ni amayeri y’abakire bashaka kujya bitirira abana babo imitungo bibye

Amategeko nk’aya abantu bayibazaho byinshi. Iyo urebye imibare igaragazwa n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ukuntu bamwe na bamwe mu bategetsi barigisa imitungo n’imari bya Leta uhita ubona ko abarizanye bashobora kuba bashaka kuzajya basahura imitungo bayandika Ku bana babo .
Nyuma yuko bavumbuwe bikajya bifata ubusa barafashe iyo mitungo bakayitirira abana babo bamaze kwirukanwa mu miryango ngo aha bakuze noneho umuntu akaba abirinduye urukiko gutyo.
Nkeka ko Ubutabera butakwikora ngo burajya gukora amaperereza ku mutungo w’umusore cyangwa inkumi bazaba barahawe na base rwihishwa , nubwo byaba byafata ubusa .
Ikindi gishoboka ni Ubujura bw’abana bazafata umwanzuro wo gusahura ababyeyi babo kubera ko bazaba bazi ko amasaha n’imyaka yo kumeneshwa iwabo bizaba byegereje.
Aha ntitwibagiwe mu gihe umubyeyi yakwikora agafata umwana azaba ashaka akamukatira isambu undi akayimwima yishingikirije ko ari uburenganzira bwe gutanga ibye uko abyumva n’igihe ashakiye !

  1. Uburenganzira bwo gukwera no gukosha abana nabwo buzaveho

Niba bigenze bityo ubwo bikitwa ko nta munani umubyeyi azongera kugenera umwana , ibi bikaba nk’inama y’abahinzi ubwo n’abana bazafata ingamba nk’iz’inyoni !
Ishema ukwigengesera no kubahisha umuryango mu mihango n’imigenzo mpuzamiryango , wa mwana ugiye gushyingirwa azahitamo gukora ibyo ashatse kubera ko azaba asanga nta mpamvu yo kwishyushya umutwe kandi nta nkunga ya kibyeyi azaba ategereje .
Kimwe cyo ubugome butewe n’icyuho kifukuye hagati y’umubyeyi n’umwana buzaba bwinshi kandi ababyeyi bagiye kwigira ba ntibindeba maze nibarangara abana babo babamanike bavuga bati ndashaka ko nsigarana akantu ko kwizamura .
Dusoza iyi nyandiko twasabaga Leta gushishoza ikaba yakwanga ko iri tegeko risohoka .
Ubutataha tuziyambaza abahanga mu by’amategeko bazadufashe kumenya impamvu y’amategeko nkaya aba aje asa n’akandamiza abo areba by’umwihariko.
Ese ko mperuka abana niyo bashatse basigara bafite inshingano zo gutunga ababyeyi babo muza bukuru, ubwo abana umubyeyi atahaye umunani ntibazahita nabo bifata bagahindura imico n’inshingano abana bagiraga ku babyeyi babo ?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugene David | Bwiza

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Hehe no guhabwa umunani n'ababyeyi ku bana b'u Rwanda
    Nonese nkatwe twavutse turabana 9 mamayapfu harashatse abana 3 bahabwa imigabane dusigaratu rabana 6 napapa weyahise azana umugore abandibana nabarashaka dusigara turabana 2 papa atujya kubiwe kukotwa ribato hashize imyaka 2 nawe arashaka nsigara kwapapa jyenyine ubyo yanzu isi garamo ubusa none muze arikuyimpa abanibandi bana bakaburana ubwo nkajye mwa pfasha iki?

  2. Hehe no guhabwa umunani n'ababyeyi ku bana b'u Rwanda
    Nonese nkatwe twavutse turabana 9 mamayapfu harashatse abana 3 bahabwa imigabane dusigaratu rabana 6 napapa weyahise azana umugore abandibana nabarashaka dusigara turabana 2 papa atujya kubiwe kukotwa ribato hashize imyaka 2 nawe arashaka nsigara kwapapa jyenyine ubyo yanzu isi garamo ubusa none muze arikuyimpa abanibandi bana bakaburana ubwo nkajye mwa pfasha iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *