Hillary Clinton yavuze ko ibitekerezo bya Donald Trump bidahwitse

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Donald Trump, umukandida mu ishyaka ry’ Abarepubulikeni yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Perezida wa Korea ya ruguru Kim Jong, Hillary Clinton yamukomye mu nkokora avuga ko ibyo bitekerezo bidahwitse.
Iki gitekerezo Trump yakigize nyuma y’uko iki gihugu gishyize hanze igisasu cy’ubumara gifite ubushobozi buri ku rwego rwo hejuru, ariko Hillary we akavuga ko niyo yajyayo ntacyo byahindura.
Hillary yakomeje avuga ko ibi Trump arimo by’imikoranire ya Leta Zunze Ububwe za Amerika na Korea nta gitangaje kirimo kuko Amerika nta bwoba itewe n’ibyo bitwaro bya kirimbuzi .
Fox News, ivuga ko uyu mukandida afite imishinga myinshi irimo no gusura UK mbere y’ Ukuboza.
Ibyo yabivuze nyuma yo kunenga Ubwongereza ko bwashyizeho umuyozi wa London mushya w’umusilamu “Sadiq Khan” anongeraho ko bibaye byiza adakwiye kudakandagiza ikirenge muri USA
Amezi 9 amaze yiyamamaza, Donald Trump avugako yitwaye neza, kandi ko yiteguye kwegukana umwanya wo guhagararira ishyaka ry’AbaRepubulikeni bikazanamuhesha amahirwe yo kwegukana umwanya wa Perezida muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *