Ubwato bw’intambara bw’u bwongereza bugiye kujya buherekeza amato yose y’Abongereza anyura mu Kigobe cya Hormuz, impinduka zatangajwe mu gihe hakomeje gututumba intambara mu kigobe.
Ubwato bw’intambara buzwi nka HMS Montrose bw’Abongereza nibwo bwahawe inshingano zo kujya buherekeza andi mato y’ubucuruzi y’Abongereza akoresha inzira yo mu Kigobe cya Hormuz ikunze kunyuramo amato atwaye peteroli.
Buzajya buherekeza ubwato bwose bw’Abongereza bwaba ubutwaye umuntu cyangwa itsinda ry’abantu nk’uko umuvugizi wa guverinoma yabitangaje kuri uyu wa Kane nk’uko tubikesha Al Jazeera.
Uyu yavuze ko ubwisanzure bwo gukoresha amazi ari ingenzi ku bucuruzi bw’isi n’ubukungu bw’Isi muri rusange ikandi bazakora ibishoboka mu kurinda ubwo bwisanzure.
Umwuka mubi hagati ya Iran n’u Bwongereza ukaba wararushijeho kuzamuka kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ubwo Igisirikare cya Iran cyashimutaga ubwato bw’Abongereza bwitwa Stena Impero n’abantu 23 bari baburimo.
Ibi bikaba byarabaye kandi nyuma y’ibyumweru bibiri, Igisirikare cy’u Bwongereza nacyo gifatiye ubwato bwa Iran hafi y’amazi agenzurwa n’u bwongereza muri Gibraltar, kibushinja kurenga ku bihano byafatiwe Syria.


