Hon.Agathon Rwasa yikomye bikomeye abayobozi b’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Visi Perezida wa Mbere w’Inteko Ishinga Amategeko yu Burundi akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka rya FNL ,Agathon Rwasa asanga ibikorerwa abayoboke b’ishyaka rye bitari bikwiye kuko kuba batari mu Ishyaka riri ku butegetsi bitakabaye impamvu yo guhohoterwa.
Agathon Rwasa avuga ko abayoboye u Burundi bakagombye gushyira imbere inyungu z’abarundi aho guhugira mu gushaka abo bikiza mu rwego rwo kugaragaza ko bakomeye bakiyibagiza ko abo babikorera nabo ari Abarundi kandi bafite uburenganzira mu gihugu cyabo.
Akomeza avuga ko nta muntu wakangombye kwitiranya Ishyaka runaka n’u Burundi nyirizina ati’’ Mbere y’amashyaka u Burundi bwahoze bwitwa u Burundi ndetse na nyuma y’amashyaka buzakomeza bube u Burundi’’
Rwasa avuga ko hari abitiranya ibintu aho gufata inyungu z’abarundi ugasanga barashyira imbere iz’Ishyaka ari nabyo usanga bituma u Burundi budatera imbere kuko usanga abayobozi aho kwicara ngo batekereze ku iterambere usanga bibereye mu bindi nk’uko bitangazwa na Radio Ijwi ry’Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agaruka ku bayoboke 11 b’Ishyaka rye rya FNL batawe muri yombi muri Komini ya Nyanza ,mu Ntara ya Mukamba,Agathon Rwasa yavuze ko bitangaje gufata umuntu ngo ari gukora inama utagaragaza raporo y’iyo nama.
Ngo uretse n’ibyo ngo kuba hari abayoboke be bafatirwa mu tubari atumva uburyo umuntu yakorera inama mu Kabari kandi ari ahantu umuntu wese yinjira uko ashatse aje gufata icyo kunywa.
Aba bayoboke batawe muri yombi n’igipolisi gifantanyije n’Urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi (Imbonerakure) ndetse ko ibikorwa byo kubafata byatangiye mu Cyumweru gishize ndetse ko bigikomeje.
Bakaba bashinjwa gukora inama itemewe n’amategeko ku Cyumweru tariki ya 5 Werurwe,2017 gusa bivugwa ko bari bagiye gusura mugenzi wabo muri Zone ya Muyange wari wagize ibyago byo gupfusha abana babiri bakivuka.
Aha Agathon Rwasa avuga ko kuba baragiye gusura mugenzi wabo wagize ibyago atari ikibazo gikomeye kuko bari basanzwe bafite ibyo baganira nk’abantu b’inshuti.
Ku bijyanye n’itabwa muri yombi ry’abayoboke ba FNL,Agathon Rwasa avuga ko hari abayobozi bumva ko atari byo ariko wababaza bagasubiza ko ntacyo babikoraho kuko batazi aho amabwiriza ava.
Akomeza avuga ko hari n’abandi berura bavuga ko bazamarira mu munyururu abayoboke b’Ibyaka rya FNL ayoboye.
Agathon Rwasa, usanzwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga, nyuma y’inama y’inteko rusange y’abadepite kuwa mbere tariki ya 27 Nyakanga 2015, ari nayo yatangije imirimo y’Abadepite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *