Hon. Bamporiki yavuze ko umushinja ubwambuzi, ashaka amaronko

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 yasubije ko umuntu wamushyize ku karubanda, amushinja kumwambura; ashakira amaronko mu gusebanya.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo uwitwa Mucyo yatangarije kuri Twitter ko afite agahinda yatewe na Hon. Bamporiki, ati: “Ndagira ngo mbasangize agahinda natewe n’umwe mu bayobozi bakomeye hano mu Rwanda, ari we Minister Bamporiki Edouard, yewe byanashoboka nkarenganurwa.”

Mucyo avuga ko mu 2019 yakorega muri imwe mu mahoteli Rwanda, aza kuhahurira na Hon. Bamporiki, aramwishimira maze amusaba kujya kumukorera “muri hoteli yari agiye gufugura”, aramwemerera, bumvikana ko zajuya amuhemba amafaranga y’u Rwanda 100,000 ku kwezi.

Mucyo avuga ko yasabye Hon. Bamporiki amasezerano y’akazi, akamusubiza ko azayamuha hhotei imaze gufata umurongo. Ngo yakoze amezi abiri adahembwa, afata icyemezo cyo kuva mu kazi.

Muri Nyakanga 2020, ngo Hon. Bamporiki yongeye kumutumaho, ngo asubire mu kazi, banakemure ikibazo bafitanye, ariko avuga ko yakoze ukundi kwezi, nako ntiyaguhemberwa, ati “ahubwo byongera ideni”.

Mucyo avuga ko ubu uyu muyobozi atagifata telefone iyo amuhamagaye, ku rubuga rwa WhatsApp ho ngo yaramubolotse.

Ushakira amaronko mu gusebanya

Hon. Bamporiki ntabwo yahise asubiza ururerekane (thread) rw’ubutumwa Mucyo yanditse ku rubuga rwa Twitter, amushinja ubwambuzi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi ni bwo yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Twitter burebana n’uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we, Jeannette Kagame, mu Bufaransa.

Uwitwa Kamali Aimé mu mwanya w’igitekerezo, yasabye uyu muyobozi kwishyura Mucyo amafaranga ye. Ati: “Wa muhemu we ishyura @Mucyo cash ze…”

Hon. Bamporiki ni bwo yahise asubiza mu buryo buziguye ubutumwa bwa Mucyo, amwita “ushakira amaronko mu gusebanya.” Yabwiye Kamali ati: “Uzaperereze. Ushakira amaronko mu gusebanya arisenya. Ndi mu kazi tjr.”

“Ndi mu kazi…” ni imvugo uyu muyobozi akoresheje ku nshuro ya kabiri asubiza uwamwibasiriye ku rubuga rwa Twitter. Ubwa mbere yayikoresheje, agira ati “Ndi mu kazi petit”, hari tariki ya 20 Werurwe 2021, umunsi wasorejweho irushanwa rya Miss Rwanda 2021.

Icyo gihe, Hon. Bamporiki yasubizaga uwamubwiye ko “akunda kwishyira imbere” ubwo yakosoraga imivugire y’Ikinyarwanda y’umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba muri iri rushanwa.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *