Hon. Makuza arasobanura akamaro ko kwandikisha inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ku rutonde rw’umurage w’Isi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Sena, Hon.Makuza Bernard avuga ko kwandikisha inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ku rutonde rw’Umurage w’Isi  rwa UNESCO, ari amahirwe ku mahanga yose yo gusobanukirwa amateka ya jenoside u Rwanda rusangiye n’Isi yose.

Mu nama nyungurana bitekerezo yateranye kuri uyu wa 5 Mata 2018, mu cyumba cy’Inteko Rusange ya Sena i Kigali, yateguwe na Sena kuri gahunda yo kwandikisha inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO, Hon.Makuza Bernard yasobanuye ko kuzandikisha atari inyungu ku Rwanda gusa, ko ari inyungu ku isi yose.

Yagize ati “Amahanga yose afite amahirwe yo gusobanukirwa amateka ya jenoside u Rwanda rusangiye n’Isi yose, ndetse no kuvanamo amasomo n’ubutumwa bwihariye,… Isomo rya mbere Isi igomba kuvana muri ayo mateka no kuzirikana, ni uko Jenoside atari ibyago by’impanuka bigwira abantu, Jenoside ni umugambi utegurwa, ugashyirwa mu bikorwa”.

Akomeza avuga ko inzibutso ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Jenoside yateguwe na Leta yariho, ndetse ko ari ikimenyetso kigaragariba buri wese harimo n’ abayihakana cyangwa bakayipfobya.

Ati “Inzibutso za Jenoside rero, ni kimwe mu bimenyetso bidashidikanywaho, no mu bihe bizaza, kigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, kandi yashobotse, kubera ubuyobozi bubi na Politiki mbi, ni kimwe mu bigora abagerageza kumvikanisha ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, cyangwa abayipfobya mu buryo butandukanye, ni ibimenyetso n’amateka yivugira dufite mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Arakomeza avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ishimangirwa kandi ku buryo budasubirwaho n’imanza zitavuguruzwa z’Urukiko Mpuzamahanga (ICTR), n’Inkiko z’Ibihugu bitandukanye byaburanishije abakoze jenoside, harimo n’Inkiko z’u Rwanda.

Hon.Makuza kandi avuga ko urugamba Abanyarwanda barimo rwo guhangana n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi, rutakabaye urwabo bonyine, ahubwo ko hakenewe ubufatanye.

Ati “Iyi gahunda yo kwandikisha no kwemeza burundu inzibutso za jenoside nk’umurage w’isi muri UNESCO, kimwe n’urugamba rwo guhangana n’ihakana n’ipfobya bya jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo ari urw’Abanyarwanda twenyine ni gahunda isaba ibikorwa n’ubufatanye ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga”.

Perezida wa Sena akaba anasaba abayobozi gufata iya mbere mu gusigasira ibimenyetso byivugira by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inzibutso za Jenoside ziteganywa gushyirwa ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO ni utwibutsco rwa Kigali (Gisozi), urwa Nyamata, Murambi n’urwa Bisesero.

makuz

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *