U Rwanda rwagiranye amasezerano na Hongria yo guhugura no kwigisha Abanyarwanda mu nzego zitandukanye harimo no gukoresha neza ingufu za nikeleyeri.
Aya masezerano ni amwe mu masezerano atatu yasinywe hagati y’ibihugu byombi ku itariki ya 16 Nyakanga, mu ruzinduko rwa Perezida wa Hongria, Katalin Novà ¡k, mu Rwanda aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame.
Abakuru b’ibihugu byombi bahagarikiye isinywa ry’amasezerano y’ubwumvikane ku guhugura impuguke z’Abanyarwanda ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri ku mpamvu z’amahoro, amasezerano ya Gahunda ya buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Hongria izwi nka “Stipendium Hungaricum” ndetse n’amasezerano y’inguzanyo yo kuzamura uruganda rutunganya amazi rwa Karenge.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku ngoro y’umukuru w’igihugu, Perezida Kagame kandi yatangaje ko u Rwanda rufite umugambi wo gufungura ambasade i Budapest, avuga ko bizateza imbere kandi bizafasha mu mikoranire y’ibihugu byombi.
Ati: “Ubufatanye bwacu mu bijyanye n’uburezi nabwo ni ngombwa cyane. Kugeza ubu Abanyarwanda 41 babonye buruse yo kwiga muri kaminuza zo muri Hongria, kandi uyu munsi twemeye kongera iyi gahunda. Turabyishimiye. Tuzafatanya kandi na Hongria guhugura Abanyarwanda mu bijyanye n’ingufu za nikeleyeri, igice cy’ingenzi ku hazaza h’inganda zacu z’ingufu,”
Yongeyeho ati: “Binyuze mu masezerano mashya yashyizweho umukono, twiyemeje gushingira kuri iki cyerekezo dusangiye no guha amahirwe abaturage bo mu Rwanda na Hongria. Twishimiye inguzanyo ikomeye yatanzwe na Hongria yo kuzamura uruganda rutunganya amazi rwa Karenge. Turizera ko tuzungukirwa n’ubuhanga bwa Hongria mu micungire y’amazi. ”
Mu rwego rw’ayo masezerano, Hongria izongerera u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 52 z’amadolari yo kuzamura uru ruganda.
Usibye kongera amazi, biteganijwe ko inguzanyo izanakoreshwa mu kubaka umuyoboro w’amazi wa kilometero esheshatu mu gihe amasosiyete yo muri Hongria azagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga.
Hongiriya yateye imbere cyane mu micungire y’amazi n’ikoranabuhanga mu nganda z’amazi. Miliyoni 52 z’amadorali y’Abanyamerika azakoreshwa mu kuvugurura no kongera ubushobozi uruganda rutunganya amazi rwa Kigali ruve ku gutanga metero kibe 15.000 rugere ku 36.000 buri munsi.
Perezida Novà ¡k ni we Perezida wa mbere wa Hongria wasuye u Rwanda. Avuga ko igihugu cye ari umuryango winjira mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, kimwe n’uko u Rwanda ari umuryango winjira ku mugabane wa Afurika, bigatuma ibihugu byombi biba umwihariko.


