HRW irashinja M23 kwica byibuze abaturage 29 kuva hagati muri Kamena

Sangiza iyi nkuru

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, uravuga ko byibuze abasivili 29 bishwe n’inyeshyamba za M23 kuva hagati muri Kamena nk’uko wabitanaje muri raporo yawo yasohowe kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Nyakanga.

Uyu mutwe wigeze gutsindwa mu 2013 mbere yo kubura imirwano vuba aha, ubusanzwe ukunze kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare ndetse no ku birindiro bya Monusco rimwe na rimwe nk’uko iyi raporo ivuga.

HRW iti “Umutwe witwaje intwaro wa M23 wishe byibuze abasivili 29 kuva hagati muri Kamena 2022 mu turere igenzura mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Abarokotse batanze ubuhamya

Ku itariki ya 21 Kamena mu giturage cya Ruvumu, “Inyeshyamba za M23 zishe byibuze abasivili 17, barimo ingimbi 2, bashinjaga guha amakuru ingabo za Congo ku hantu hari ibirindiro byabo n’ubwihisho,”nk’uko iyi raporo ivuga. “Bamwe bishwe ubwo bageragezaga guhunga abandi bicwa begerewe,”

Aho muri Ruvumu kandi nk’uko iyi nkuru dukesha TV5 Monde ikomeza ivuga, HRW ikomeza ivuga ko umugore w’imyaka 35 w’abana batanu yayibwiye uko se yishwe.

Ati “ Baurashe isasu mu gatuza kandi ahamiriye amaboko mu mugongo,”

Naho ku itariki ya 1 Nyakanga mu giturage cya Ruseke, abatangabuhamya bane bemeje ko inyeshyamba zabinjije mu nzu zibabwira ko zishaka kubarinda amasasu. Nyuma gato, umwe mu barwanyi “Yatangiye kuturasaho”

Muri raporo yayo, HRW ikaba yemeje ko muri iyo nzu hiciwe yibuze abasivili icyenda.

Hagati y’itariki 23 Kamena n’intangiriro za Nyakanga, ngo inyeshyamba za M23 kandi zishe byibuze abasivil batatu mu giturage cya Kabindi.

Hagati aho, urebye ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa na M23, ntacyo uyu mutwe uratangaza ku byatangajwe na HRW.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. HRW irashinja M23 kwica byibuze abaturage 29 kuva hagati muri Kamena
    Kuki bataviga aba vuga ikinyarwanda bamaze kwicwa HRW Ibayishakira indonke nonec abo 29 nibo bari Aho M23 yafashe

  2. HRW irashinja M23 kwica byibuze abaturage 29 kuva hagati muri Kamena
    Kuki bataviga aba vuga ikinyarwanda bamaze kwicwa HRW Ibayishakira indonke nonec abo 29 nibo bari Aho M23 yafashe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *