HRW irashinja Uganda kutageza mu nkiko Gen Kayihura kubera ibyaha by’iyicarubozo n’ubwicanyi

Sangiza iyi nkuru

Raporo nshya y’Umuryango Mpuzamahanga Urengera Uburenganzira bwa Muntu (HRW) ivuga ko Uganda yananiwe gukumira ubwicanyi ndengakamere n’iyicarubozo. Itunga agatoki Gen. Kale Kayihura wahoze ayobora Polisi y’iki gihugu nk’uwahagarikiye ibi byaha ariko akaba atarigeze abiryozwa.

Raporo ya HRW ivuga ko hari ubwicanyi bwibasiye abaturage nk’aho mu 2016, habayeho ubwicanyi mu Karere ka Gasese ahaguye abantu 100.

HRW ivuga ko Gen Kayihura yari akwiye kuba yaragejejwe imbere y’ubutabera kuko ngo hari ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwe.

Iragira iti “  Ntabyaha yigeze [Kayihura] ashinjwa kubera kuyobora amatsinda yagize uruhare mu iyicarubozo n’ubwicanyi ndengakamere mu gihe yari umuyobozi.”

Ku ruhande rwa Uganda, yateye utwatsi iby’ibi birego bireba Gen Kayihura avuga ko bidafututse.

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Itangazamakuru, Col. Shaban Bantariza yagize ati “ Ese bafite ibimenyetso ko habaye ubwicanyi ndengakamere? Ubwanjye sindabona iyi raporo ariko niba baterekana aho byabaye, nk’ibisanzwe ibi byaba ari ugukwirakwiza ibihuha.”

bantariza
Col. Shaban Bantariza utiyumvisha ibyo HRW irega Gen Kale Kayihura

Col. Shaban Bantariza avuga ko batapfa gufata Gen Kayihura hagendewe ku bivugwa bitumvikana.

Ati “ Ntushobora gufata umuntu ngo umujyane mu rukiko umurega ibintu bidasobanutse, byumvikana.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ku ngingo y’iyicarubozo, uyu muyobozi avuga ko  Uganda ifite  Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UHRC) bityo ko  iki kibazo gihari yaba ikizi.

Iyi raporo y’amapaji 674 ivuga ahantu hatandukanye muri iki gihugu cya Uganda, aho abaturage bagiye bakorerwa ibya mfura mbi nka Kampala, Mityana, Katwe, Gomba na Arua haguye abantu batandatu.

Gen Kayihura usabirwa kugezwa imbere y’ubutabera kuri ubu ari mu rubanza aburana mu Rukiko rwa Gisirikare Makindye ku byaha byo kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare. Ashinjwa kandi kugira uruhare mu gushimuta no gusubiza impunzi z’Abanyarwanda iwabo binyuranyije n’amategeko.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *