Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Watch, HRW) ushinja Leta y’ u Rwanda gufunga abo wise abakene; uvuga ko harimo abana bo mu muhanda, abicuruza, abakoresha ibiyobyabwenge, abasabiriza, abatagira aho baba n’abandi.
Uyu muryango wasabye ibi u Rwanda ufatiye ku cyemezo cy’urukiko rwa Afurika ku burenganzira bwa muntu cyo kuwa 4 Ukuboza 2020, rwemeje ko gufunga abantu babura amikoro bakajya ku ibera mu mihanda, binyuranyije n’amategeko y’uburenganzira bwa muntu. Lewis Mudge, uhagarariye HRW muri Afurika yo hagati avuga ko ” U Rwanda rukwiriye kwita kuri uyu mwanzuro w’urukiko maze rukareka gufunga abakene.” Avuga ko kuva mu 2006, HRW yagiye ibika uko hari abagiye bafungirwa muri Transit Centers ariko akikoma ahitwa i Gikondo mu Mujyi wa Kigali yita ko ho ahubwo ari gereza. Mudge yavuze ko kuwa 14 Ukuboza 2020 yandikiye Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye amubaza ku ngamba u Rwanda rwafashe mu kunoza amategeko agenga ibigo ngororamuco, ariko ngo aracyategereje igisubizo. U Rwanda rukunze gutera utwatsi ibivugwa na HRW Raporo ivuga ku gufunga abakene yigeze gusohoka mu 2016, ariko u Rwanda rwarayamaganye. Mudge muri Mata 2020, yabwiye BBC ko HRW itagikorera mu Rwanda. Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda yakunze gushinja HRW gusohora raporo zibogamye, aho u Rwanda rutabazwaga ku byabaga byakozweho raporo. Yumvikanishije ko HRW ifite imikorere mibi. Mu 2018, Mu myanzuro Inteko Ishinga Amategeko yashyikirije Guverinoma, harimo uwayisabaga ‘kongera gusuzuma amasezerano y’imikoranire na Human Rights Watch, ku buryo ibikorwa bigayitse bikomeje kuyiranga mu guharabika isura y’u Rwanda n’Abanyarwanda bitakomeza gukorwa hashingiwe cyangwa hitwajwe ayo masezerano atanakurikizwa’. Guverinoma yahawe iminsi 30 kuba yagaragaje icyo yabikozeho. Uwari ukuriye Ishami rya Minisiteri y’Ubutabera rishinzwe ubufatanye mu butabera mpuzamahanga icyo gihe, Umurungi Providence, yatangaje ko ibyo Inteko Ishinga Amategeko yasabaga byakozwe, isubizwa mu ibaruwa iyimenyesha icyemezo cyo kutazavugurura amasezerano na HRW. Amasezerano u Rwanda rwari rufitanye na HRW yari yarasinywe ku wa 29 Kamena 2016 arangira ku wa 29 Werurwe 2017. Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko hafashwe icyo cyemezo cyo kutavugurura ayo masezerano ariko n’ubundi nta baruwa HRW yari yandika isaba kuyongera. Ariko ngo hari amakuru ifite ko abantu bayo bagenda baca muri za ambasade, bashaka ko zayifasha akongerwa.



2 Responses
HRW ivuga ko u Rwanda rufunga abakene n’abatagira aho baba
Ariko iki kiyobyabwenge ngo ni HRW iracyabwejagura ku rwanda
HRW ivuga ko u Rwanda rufunga abakene n’abatagira aho baba
Ariko iki kiyobyabwenge ngo ni HRW iracyabwejagura ku rwanda