Raporo y’umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW), yasohotse kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 10 Kamena, irashinja ihuriro AFC / M23 n’Ingabo z’u Rwanda gukora ibyaha byinshi, bavuga ko ari ibyaha by’intambara, mu nkambi ebyiri za gisirikare ziri muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa DRC.
Iyi raporo ivuga ko nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, ku itariki ya 30 Mutarama 2025, ubwo amakamyo 11 yavaga kuri Stade de l’Unité yari atwaye abantu bagera ku 1.700 yerekeza mu majyaruguru agana i Rutshuru, ngo hatangiye ibikorwa byo kwinjiza abantu mu gisirikare ku gahato. HRW, yabajije ibibazo abantu bagera kuri 200 bahoze bafunzwe.
Uyu muryango kenshi raporo zawo zitajya zivugwaho rumwe, ukomeza uvuga ko abasirikare b’Ingabo za Congo (FARDC), abapolisi, abakozi ba leta cyangwa abasivili basanzwe mu nsisiro, mu bitaro cyangwa mu nsengero: bose barakusanywa bajyanwa ku gahato mu nkambi za Rumangabo na Tshanzu aho HRW ivuga ko abantu babarirwa mu magana baba barapfiriye mu mwaka wa 2025.
FARDC nayo yatunzwe urutoki
Icyakora, raporo inenga ku rundi ruhande Guverinoma ya Congo ishinjwa gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ishinjwa gukora ibyaha ndengakamere. Raporo igaruka kandi ku bufasha FARDC iha inyeshyamba z’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hamwe n’udutsiko tumwe na tumwe twa Wazalendo dushinjwa urugomo, gufunga mu buryo butemewe, no kwambura abaturage bavanwe mu byabo mu nkengero za Goma.
Kubera iyo mpamvu, HRW irahamagarira Kinshasa guhagarika inkunga zose z’ibikoresho kuri iyo mitwe no gutangiza iperereza ryigenga ku mitwe yose iri mu makimbirane.
Uyu muryango utegamiye kuri leta uvuga kandi ko Kigali, kimwe na AFC / M23, ntacyo basubije ku busabe bwo gutanga ibisobanuro nk’uko iyi nkuru dukesha RFI isoza ivuga.


