Umunyapolitiki Hubert Védrine wari umuyobozi w’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (à‰lysée) mu gihe Abatutsi mu Rwanda bakorerwaga jenoside, yatsinzwe urubanza yarezemo Umufaransakazi w’umuganga, Dr Annie Faure wamushinje kugira uruhare muri ubu bwicanyi.
Annie wakoraga ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda mu gihe cya jenoside, tariki ya 7 Mata 2019 yaganiriye n’ikinyamakuru France Inter, avuga ko abahoze muri Leta y’u Bufaransa nka Védrine badashobora kwihanaguraho uruhare rwabo muri ubu bwicanyi.
Icyo gihe yagize ati: “Hubert Védrine by’umwihariko, tumuvuga mu itangazamakuru kubera ko yari Umuyobozi Mukuru wa à‰lysée mu 1994. Ni we wari hafi ya Mitterand, ingabo z’u Bufaransa n’ingabo z’u Rwanda. Ni we wemeye cyangwa yima amaso intwaro zajyagayo no kurindwa kw’Abajenosideri b’u Rwanda. Uko ni ko kuri.”
Védrine yaje gutanga ikirego, ashinja Dr Annie gushaka kumwicira izina, kuko ngo we ndetse na Leta y’u Bufaransa yose yari iyobowe na Franà§ois Mitterrand, nta ruhare bagize muri jenoside yakorewe Abatutsi (ayita intambara) ahubwo ngo bakoze ibishoboka ngo bayikumire.
Muri uru rubanza rwabaye tariki ya 20 n’iya 21 Mata 2023, Dr Annie wari wunganiwe n’umunyamategeko Me Antoine Comte, yasubiyemo amagambo ari mu kiganiro cye kuri France Inter, ahamya ko Leta y’u Bufaransa yarimo Védrine yagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Védrine yahawe umwanya, avuga ko yatunguwe n’amagambo ya Dr Annie. Yahamije ko u Bufaransa bwagenzwaga n’ibintu bibiri. Ati: “Politiki y’u Bufaransa kuva mu 1990 yari ifite impande ebyiri: guhagarika intambara y’abasivili, ari yo mpamvu twohereje abasirikare bo gufasha Leta y’u Rwanda yemewe, izwi hose ko yemewe. Kuva mu 1990 kugeza mu 1993, u Bufaransa bwari mu Rwanda ngo butange ubufasha mu bya gisirikare, ibi bigaragara mu bitabo byinshi by’igisirikare. Intego kuva na mbere yari ugukumira intambara.”
Uyu munyapolitiki wanabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa yavuze ko jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda; ibintu Leta y’u Rwanda iriho ubu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye byamagana.
Kuri uyu wa 6 Nyakanga 2023, urukiko rwa Paris rwatesheje agaciro ikirego cya Védrine, rwemeza ko Dr Annie ari umwere kuko ibyo yavuze ari ukuri.


