Umunyamideli Ukomeye muri Kenya, Huddah Monroe avuga ko yishimira uburyo ateye, bityo akaba yumva ari ibishoboka yajya agenda yambaye ubusa.
Huddah Monroe, ni umunyamideli ukunze gutangaza amagambo ku mbuga nkoranyambaga n’amafoto ye agaragaza ubwambure, rimwe na rimwe akavugisha benshi.
Aganira na Times FM yagize ati “murabizi ko nkunda umubiri wanjye cyane, iyaba byari ibishoboka buri munsi najya ndenda ntacyo nambaye, kuko numva nishimiye umubiri wanjye”.
Huddah Monroe, yakunze kwigamba ko imitungo afite ayikesha igitsina cye, umwaka ushize ubwo yabicishaga ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati :Nazanzamuwe n’igitsina cyanjye, ubu ndatwara imodoka ihenze ( ROLLS ROYCE ), mukomeza gukora akazi k’ububoyi” aya magambo yayashyiranyeho n’ifoto ye ari imbere y’iyo modoka ye ihenze.
Aya magambo uyu mukobwa yavuze ntabwo yanejeje abasanzwe bamukurikira kuri urwo rukuta dore ko bamufata nk’ushora bagenzi be mu buraya.
Uyu mukobwa yatangaje ibi nyuma y’amagambo yari amaze kwibagirana mu mitwe y’abafana be aho yateruye akavuga ko nta mukobwa ukwiriye gukena afite igitsina, yifuza ibyiza bihenze kandi afite icyo abagabo bamukeneraho nabo bakamuha amafaranga.
Huddah Monroe, yahagarariye igihugu cya Kenya muri Big Brother Africa mu mwaka wa 2014 (BBA), azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane ashyiraho amafoto ye yamamaza mu gihe hari n’abayafata nk’ashotora abagabo cyangwa se kwiyandarika.





