Huddah Monroe wirataga ubusambanyi biracyekwa ko yaba atwite

Sangiza iyi nkuru

Huddah Monroe ni umunyakenyakazi uzwi cyane mu banyamideli bo muri iki gihugu, uyu mukobwa akaba yaragiye avugwa cyane mu bitangazamakuru nyuma y’amagambo yagiye atangaza ashishikariza abandi bakobwa iby’abatagira ingano basesnguyemo ubusambanyi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biturutse ku ifoto uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, inda ye igaragara uko itari isanzwe nk’uwaba atwite, nibyo ibinyamakuru bitandukany byo muri Kenya byahereyeho bivuga ko uyu mukobwa yaba afite inda.
hudd8
Ikinyamakuru Waza cyo muri Kenya gitangaza ko uyu mukobwa yari amaze n’igihe nta mafoto ashyira ku nkuta ze, iyi foto yagaragaje ikaba yavuzweho byinshi bitandukanye.
Bamwe bagaragaza ko nubwo uyu mukobwa azwiho kunywa inzoga nyinshi ko iyo nda afite ifite ibindi ihishe.

huddah-1-2
Iyi niyo foto ya Huddah yavugishije benshi

Mu mwaka ushize wa 2014, nibwo uyu mukobwa Huddah yanenzwe n’imbaga y’abakobwa bagenzi be, ubwo yari amaze gutangaza amagambo ku mbuga nkoranyambaga ashishikariza abakobwa bagenzi be gukoresha igitsina cyabo mu gushaka indonke.
Huddah akaba yaragaragazaga impungege aterwa n’abakobwa bagenzi be we yita Haters babaho mu buzima bwo kwifuza ngo kandi bafite igitsina bacuruza bakabona amafaranga, bakagura buri kimwe cyose bifuza.
hug
Aya magambo ntiyanyuze abakobwa bagenzi nk’uko bagiye babimugaragariza babicishize ku mbuga, bamusubiza amagambo anakubiyemo ibitutsi cyane cyane bose bagaruka ku gitutsi “indaya/ bitch” .
Mu Ukuboza 2015, nibwo Huddah Mnoroe yagaragaye mu mujyi wa Kigali Ubwo yari yitabiriye ibirori bya Red Avenue.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *