Human Right Watch ihangayikishijwe n’ibura ry’umukozi wa FDU Inkingi

Sangiza iyi nkuru

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu wa Human rights Watch (HRW) watangaje ko uhangayikishijwe na Iragena Illumine wari umwe mu banyamuryango b’ishyaka rya FDU Inkingi riyobowe na Ingabire Victoire. HRW ikaba ifite impungenge ko yaba yarashimuswe ndetse akanicwa.
2016-09-09-photo-00000181
Mu itangazo ryatanzwe na HRW rivuga ko Iragena ubarizwa mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda amaze amezi 6 kuva yaburirwa irengero kuwa 26 Werurwe 2016, ntiyongere kuagaragara aho yari atuye mu mugi wa Kigali.
Daniel Bekele uhagarariye Human rights Watch ku mugabane w’Afurika yavuze ko leta igomba gukora ibishoboka hakamenyekana irengero rye.
Yagize ati, “Guverinoma y’u Rwanda yagombye kongera ingufu mu gushyira ahagaragara icyabaye kuri Illuminee Iragena. Niba afunzwe, ubuyobozi bugomba kugaragaza aho aherereye n’ibyo ashinjwa cyangwa se akarekurwa. Niba yarapfuye kandi nabyo babitangaze banavuge impamvu y’urupfu rwe”.
Human Rights watch yanenze u Rwanda ku bikorwa bihungabanya uburenganzira bwa muntu, ikavuga ko hari benshi babuzwa uburenganzira bwabo, abandi bakazimira mu buryo budasobanutse; mu gihe abandi bafungwa bazira impamvu za politike no gufungirwa ahatemewe n’amategeko.
Iragena ni umwe mu banyamuryango ba FDU Inkingi, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe na Ingabire wakatiwe imyaka 15 nyuma yo kuza mu Rwanda aje guhangana na perezida Kagame mu matora yo mu 2010, agashinjwa amacakubiri no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.
Iragena Illumine si we munyamuryango wa mbere w’iri shyaka ufashwe mu buryo budasobanutse. Mu kwezi gushize Theophile Ntirutwa byavuzwe ko yatawe muri yombi n’abasirikare bakamumarana iminsi ibiri bamubaza aho ahurira n’abarwanya ubutegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *