Abaturage bo mu Mudugudu wa Mwima, mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza bavuga ko bumvise urusaku rw’amasasu inshuro ebyiri mu ijoro ryo kuwa 9 rishyira kuwa 10 Muratama 2020. Umwe mu baturage batuye muri ako gace yatangarije Bwiza.com ko yumvise iby’urusaku rw’amasasu ariko ntihamenyekane impamvu yarwo. Ati ” Mu masaha y’ijoro twumvise amasasu inshuro ebyiri nyuma tubona Polisi iraje ni’modoka ebyiri nyuma haje ambiranse. Ntitwasobanukiwe ariko mu gitondo tubona amaraso hafi n’urwibutso.” Bwiza.com yavuganye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylivestre Twajamahoro avuga ko ayo makuru ari impamo. Yabwiye Bwiza.com ayo masasu yumvikanye muri ako gace ubwo umupolisi yarasaga umuturage wo mu Murenge wa Busasamana, Jean Bosco Sibomana w’imyaka 40 wakekwagaho ibyaha cyo gusambanya no gucuruza abana b’abakobwa, wari ufungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Busasamana akageragezaga gucika ubwo yari agiye kwerekana abo bafatanyije ibyaha. Ati ” Nibyo koko icyo kintu cyabayeho ubwo Jean Bosco Sibomana wakekwagaho iba ibyaha cyo gusambanya no gucuruza abana b’abakobwa bari bamujyanye ngo yerekane mugenzi we agurishaho abana, bageze mu nzira ashaka gutoroka, umupolisi wari umuherekeje ahita amurasa. Mu kumurasa rero ntabwo yapfuye bahise bamujyana kwa muganga mu Bitaro bya Nyanza, nyuma aza gupfira mu bitaro.” CIP Sylivestre Twajamahoro yahumurije abaturage bumvise ayo masasu mu ijoro, abasaba gukomeza akazi kabo nk’uko bisanzwe. Ati ” Abaturage bamenye ko nta gikuba cyacitse. Amasasu bumvise ni ayo barashe uwo washakaga gucika inzego z’umutekano. Bakomeze gukora imirimo yabo batuje, nta kibazo kindi cyavutse.” Ku bakekwaho ibyaha ariko bagashaka gucika inzego z’umutekano, CIP Twajamahoro avuga ko ” bakwiye kubaha inzego z’umutekano, niba bemeye ibyaha bagafasha inzego z’umutekano.” Asaba abaturage muri rusange kumenya abaturanyi babo baba bakora ibyaha nk’ibyo gucuruza abantu n’ibindi, bakamenyesha inzego z’umutekano kugira ngo bahanwe. Asaba umuturage kuba ijisho rya mugenzi we.

8 Responses
Humvikanye urusaku rw’amasasu mu Karere ka Nyanza
ibyo nukubeshya abo mushaka kwica bose murabeshyango batorotse , none s kuki mwamusohoye mu ijoro ? abanyororo bose mwica murabasohora mwabageza hanze mukababwirango nibigendere mukabarasa mwarangizango bageragezaga gutoroka. Ariko namwe muzapfa tu

Muzajye I nyamasheke /tyazo/mubizenga kwa Magufuri.yamaze abana ba kobwa abagurisha.
murakoze.
Humvikanye urusaku rw’amasasu mu Karere ka Nyanza
Muzajye I nyamasheke /tyazo/mubizenga kwa Magufuri.yamaze abana ba kobwa abagurisha.
murakoze.
Humvikanye urusaku rw’amasasu mu Karere ka Nyanza
None c mu ijoro nako mu gicuku abafungwa bemerewe kujyanwa mu iperereza? Ubu c yari yakaburanishijwe kubyaha yakekwagaho!? Mbiswa ra!

Anketi yo mu ijoro koko! Ubwo c yari yakaburanishijwe ku byaha akekwaho? Mbiswa ra!
Humvikanye urusaku rw’amasasu mu Karere ka Nyanza
Anketi yo mu ijoro koko! Ubwo c yari yakaburanishijwe ku byaha akekwaho? Mbiswa ra!